Umukinnyi wa Basketball, Steve Blake wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ukina muri shampiyona ya NBA mu ikipe ya Los Angeles Lakers yaje mu Rwanda ku butumire bw’Abakirisitu bo muri New Life Bible Church basengera ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro Steve Blake yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuwa 14 Kanama 2012 yavuze ko yasanze mu Rwanda hari abana bafite impano mu gukina Basketball. Blake yavuze ko yishimiye uburyo mu Rwanda bakira abashyitsi n’uburyo bakundana. Uyu mukinnyi w’igihangange muri Amerika yagize ubutumwa agenera abakinnyi b’Abanyarwanda ati“bakomeze bakore imyitozo bazagera ku rwego rwiza mu mukino wa Basketball”.
Steve Blake n’itsinda bazanye bakoze imyitozo ya Basketball kuri Stade Amahoro (Petit Stade) hamwe n’abakinnyi b’Abanyarwanda bakina Basketball biganjemo urubyiruko rw’abakirisitu rukora siporo rwibumbiye mu ihuriro ryitwa “Pebbles”. Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye na Steve Kana, kapiteni w’ikipe ya Pebbles igizwe n’abakirisitu b’amatorero atandukanye, avuga ko uwo mukinnyi ukomoka muri Amerika yamwigiyeho byinshi kuko yatumye yongera uburambe yari afite mu mukino wa Basketball. Kana yavuze ko Steve Blake yabahaye imipira yo gukina hamwe n’imyambaro y’abakinnyi ba Basketball.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye na Rogers Rukundo Ndahiro wo mu itorero New Life Bible Church avuga ko batumiye Steve Blake kugira ngo afashe abana bafite impano mu gukina Basketball.
Steve Blake yavutse tariki ya 26 Gashyantare 1980 muri Leta ya Floride. Ni umukinnyi w’Umunyamerika ukina muri NBA imwe mu mashampiyona akomeye ku isi ya Basketball, akaba abarizwa muri ikipe ya Los Angeles Lakers.
Izuba Rirashe



















TANGA IGITEKEREZO