Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’umukino w’intoki wa basketball Nenad Amanovic, yahagaitswe ku mirimo ye n’Ishyirahamwe ry’umukino mu Rwanda nyuma yo kumuhamya amakosa yo kutuzuza inshingano yiyemeje.
Iri yirukanwa rije rikurikira ukwitwara nabi kw’ikipepe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 18 mu irushanwa ryabaye muri Kanama i Maputo muri Mozambike, aho u Rwanda rwatahanye umwanya wa nyuma mu makipe 11 yari mu marushanwa.
Amakuru dukesha Ruhagoyacu.com avuga ko ubunyamabanga bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda butangaza ko uyu mutoza nta musaruro yatangaga hakurikijwe amasezerano bagiranye. Bwongeye ho kandi ko kugeza ubu umusimbura ataramenyekana, ariko ngo arakumenyekana mu minsi mike iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO