Youcef Belaili yatsinze iki gitego kimwe cyabonetse nyuma y’iminota ine amakipe yombi avuye kuruhuka, afasha Les Fennecs kwiyongera kuri Nigeria na Misiri zamaze kugera muri 1/8.
Uyu mukino wahuje amwe mu makipe akomeye muri iri rushanwa, watangiye asa n’ayigana. Iminota 15 ya mbere yarangiye nta buryo bugaragara buraboneka, aho umupira wakinirwaga mu kibuga hagati. Uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa 16 ku ishoti ryatewe na Youcef Belaili ku mupira w’umuterekano, rifatwa n’umunyezamu wa Sénégal, Edouard Mendy.
Rutahizamu wa Sénégal, Sadio Mané wakinaga umukino we wa mbere muri iri rushanwa nyuma yo gusiba uwa Tanzania kubera amakarita abiri yabonye hashakwa itike, yagerageje uburyo bwo hanze y’urubuga rw’amahina ahagana ku munota wa 22, umupira uca hejuru y’izamu.
Ku munota wa 30, Baghdad Bounedjah yakabaye yahesheje Algérie igitego ku mupira muremure yahawe ari hafi y’izamu ariko myugariro Khalidou Koulibaly ahita awukuraho.
Mbere gato y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Riyad Mahrez yatanze umupira kuri Bounedjah na none, ariko uyu mukinnyi ashatse gutera aho umunyezamu Mendy atagera, umupira ufata inshundura ntoya.
Algérie yagarutse mu gice cya kabiri imeze neza ndetse nyuma y’iminota ine ifungura amazamu ku mupira Sofiane Feghouli yatanze kuri Belaili na we atera ishoti rikomeye ryaruhukiye mu izamu.
Sénégal yasatiriye n’imbaraga nyinshi ishaka uburyo yakwishyura mu gihe Algérie yo yacungiraga kuri contre-attaque. Badou N’diaye yashatse gutungura umunyezamu Rais Mbolhi, umupira ujya hejuru mu gihe Riyad Mahrez yashoboraga gutsindira ikipe ye igitego cya kabiri ku munota wa 71, umupira uca ku ruhande.
Rais Mbolhi yatabaye igihugu cye ku mupira ukomeye yakuyemo ku munota wa 80 ubwo Youssef Sabale yateraga ishoti rikomeye ari inyuma gato y’urubuga rw’amahina, Alfred N’diaye ananirwa kuwusubiza mu izamu ubwo wari uvuye kuri Mbolhi.
Algérie yabonye ubundi buryo bwasoje umukino kuri contre-attaque, Bounedjah ananirwa kububyaza umusaruro, umupira awutera hanze.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda, wahuje Kenya na Tanzania zombi zo muri Afurika y’Uburasirazuba, urangira Kenya itsinze ibitego 3-2.
Simon Msuva na Mbwana Samata batsindiye Tanzania ku munota wa 6 n’uwa 40 mu gihe Kenya yatsindiwe na Johanna Omolo ku munota wa 62 ndetse na Michael Olunga ku wa 39 n’uwa 80.
Algérie iyoboye itsinda C n’amanota atandatu, aho ikurikiwe na Sénégal ifite amanota atatu inganya na Kenya mu gihe Tanzania ifite ubusa.
Imikino yo muri iri tsinda izasozwa ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga, aho Kenya izahura na Sénégal mu gihe Algérie izahura na Tanzania.
Kuri uyu wa Gatanu hateganyijwe imikino itatu irimo uwo Tunisia ihuramo na Mali mu itsinda E saa 16:30 mu gihe Maroc na Côte d’Ivoire zihurira mu mukino wo mu itsinda D ubanziriza uwa Afurika y’Epfo na Namibia uba saa 22:00.



















TANGA IGITEKEREZO