Umukino wabimburiwe n’ibirori byo gufungura iri rushanwa byari biryoheye ijisho, aho abanya-Misiri baturikije ibishashi, bakora ibisa na pyramid mu kibuga ndetse baniyerekana mu myambaro ya kera iranga umuco wabo.
Umunya-Nigeria, Femi Kuti ari kumwe n’umunya-Misiri Hakim na Dobet Gnahore wo muri Côte d’Ivoire, baririmbye muri ibi birori byari byitabiriwe na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi, Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad na Perezida wa FIFA, Gianni Infatino.
Mahmoud Hassan uzwi nka Trezeguet yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino ku munota wa 41, nyuma yo guhererzwa na Ayman Ashraf, ajijisha ba myugariro babiri ba Zimbabwe, arabazenguruka, atera umupira mu ruhande umunyezamu Edmore Sibanda atabashije kugeramo, umupira uruhukira mu izamu.
Abakinnyi ba Zimbabwe bari bavuzweho kwanga gukina umukino badahawe uduhimbazamusyi bemerewe mbere y’iri rushanwa, ariko ubwo ikipe yageraga ku kibuga ndetse n’uburyo bihagazeho mu minota imwe y’umukino, byagaragaje ko ntacyo byabatwaye mu mutwe, aho n’umutoza wabo Sunday Chidzambwa yavuze ko bari biteguye neza umukino.
Misiri yihariye umupira mu gice cya mbere, aho yabonye uburyo butandukanye ariko umunyezamu Edmore Sibanda akayibera ibamba. Ku munota wa kabiri gusa, Mohamed Salah yateye umupira mu izamu ashaka bagenzi be, Sibanda awushyira muri koruneri mu gihe uyu mukinnyi ukinira Liverpool mu Bwongereza yakomeje gushaka aho amenera, ariko abanya-Zimbabwe bakamucungira hafi.
Ku munota wa munani w’umukino, Salah yakinannye neza na Abdallah El Said wateye ishoti rikomeye rikurwamo n’umunyezamu wa Zimbabwe, Edmore Sibanda, mugenzi we awusubijemo ujya hanze mbere y’uko Salah afata icyemezo cyo kwinjira wenyine, ateye umupira ukomeye uca hejuru y’izamu.
Mbere gato y’uko umunota wa 20 w’umukino ugera, Zimbabwe yatangiye kunyuzamo igasatira, aho yanabonye uburyo bwiza, Khama Billiat ananirwa kububyaza umusaruro, umupira ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu wa Misiri, Mohamed El Shenawy.
Trezeguet na Mohamed Salah bateye amashoti akomeye mu gice cya kabiri, bashaka ikindi gitego, umunyezamu Sibanda ababera ibamba, aho imipira yombi yayishyize muri koruneri mu gihe Ovidy Karuru wa Zimbabwe na we yabonye uburyo bwiza, umunyezamu wa Misiri akuramo umupira yari ateye.
Umukino warangiye Misiri itsinze igitego 1-0, itangira neza mu itsinda A rya CAN 2019. Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe imikino itatu, aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihura Uganda guhera saa 16:00 mu itsinda rya mbere mu gihe mu itsinda B hakina Nigeria n’u Burundi guhera saa 19:00 ndetse na Guinée na Madagascar guhera saa 22:00.



















TANGA IGITEKEREZO