00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAN 2021: Abakinnyi ba Gabon banze kurira indege badahawe amafaranga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 January 2022 saa 06:03
Yasuwe :

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Gabon banze kurira indege yagombaga kubajyana muri Cameroun mu gihe batarahabwa amafaranga y’uduhimbazamusyi tw’imikino bakinnye mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika bagiye kwitabira.

Ku wa Kabiri, Gabon yakinnye umukino wa gicuti na Mauritanie, ibihugu byombi binganyiriza igitego 1-1 muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Les Panthères ya Gabon yagombaga gufata indege iyerekeza muri Cameroun kuri uyu wa Gatatu, iminsi itanu mbere y’uko ihura n’Ibirwa bya Comores mu mukino wa mbere ifite mu Gikombe cya Afurika.

Pierre-Emerick Aubameyang na bagenzi be banze kurira indege yagombaga kubatwara. Impamvu ni uduhimbazamusyi bataherewe igihe, aho aba bakinnyi bavuze ko badashobora guhaguruka bataraduhabwa.

Iki kibazo ni cyo cyari cyatumye banga gukina umukino wa gicuti batsinzwe na Burkina Faso ku bitego 3-0 ku Cyumweru, ariko Minisiteri ya Siporo muri Gabon ibyinjiramo ku munota wa nyuma ibizeza ko biza gukemuka.

Mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun hagati ya tariki ya 9 Mutarama n’iya 6 Gashyantare 2022, Gabon iri mu Itsinda C hamwe n’Ibirwa bya Comores, Ghana na Maroc.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages