Ku wa Kabiri, Gabon yakinnye umukino wa gicuti na Mauritanie, ibihugu byombi binganyiriza igitego 1-1 muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Les Panthères ya Gabon yagombaga gufata indege iyerekeza muri Cameroun kuri uyu wa Gatatu, iminsi itanu mbere y’uko ihura n’Ibirwa bya Comores mu mukino wa mbere ifite mu Gikombe cya Afurika.
Pierre-Emerick Aubameyang na bagenzi be banze kurira indege yagombaga kubatwara. Impamvu ni uduhimbazamusyi bataherewe igihe, aho aba bakinnyi bavuze ko badashobora guhaguruka bataraduhabwa.
Iki kibazo ni cyo cyari cyatumye banga gukina umukino wa gicuti batsinzwe na Burkina Faso ku bitego 3-0 ku Cyumweru, ariko Minisiteri ya Siporo muri Gabon ibyinjiramo ku munota wa nyuma ibizeza ko biza gukemuka.
Mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun hagati ya tariki ya 9 Mutarama n’iya 6 Gashyantare 2022, Gabon iri mu Itsinda C hamwe n’Ibirwa bya Comores, Ghana na Maroc.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!