Kuri Stade Ahmadou Ahidjo, Ghana yari yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na André Ayew ku muota wa 18, yishyuwe habura iminota ibiri ngo 90 yuzure ubwo Gabon yatsindirwaga na Jim Allevinah.
Abakinnyi ba Ghana bagaragaje uburakari ubwo umukino wari urangiye ndetse batangira gushyamirana n’abo bari bahanganye. Benjamin Tetteh wari wagiye mu kibuga asimbuye, yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita igipfunsi Aaron Boupendza wa Gabon.
Uyu mukinnyi w’imyaka 24 azasiba umukino w’ingenzi Ghana izahuramo na Maroc ku wa Kabiri mu gihe izaba isabwa gutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kugera muri 1/8.
Kuri ubu, Gabon ifite amanota ane mu mikino ibiri imaze gukina nubwo yombi yayikinnye idafite Kapiteni wayo Pierre-Emerick Aubameyang kubera uburwayi.
Muri iri tsinda, Maroc yabonye itike ya 1/8 nyuma yo gutsinda Ibirwa bya Comores ibitego 2-0 mu wundi mukino wabaye ku wa Gatanu.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!