Aubameyang w’imyaka 32 yasibye umukino Gabon yanganyijemo na Ghana igitego 1-1 ku wa Gatanu nyuma y’uko isuzuma yakorewe ryagaragaje ko afite ibibazo by’umutima nyuma yo gukira COVID-19.
Uyu mukinnyi yari yasanzwemo COVID-19 ubwo Gabon yageraga muri Cameroun tariki ya 6 Mutarama, yitabiriye Igikombe cya Afurika.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikipe y’Igihugu ya Gabon kuri uyu wa Mbere, rivuga ko Aubameyang na Mario Lemina basubira mu makipe yabo kugira ngo bakorerwe isuzuma ryimbitse.
Rigira riti “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Gabon ryafashe icyemezo cyo kurekura abakinnyi Pierre-Emerick Aubameyang na Mario Lemina bakajya mu makipe yabo kugira ngo bakorerwe ibizamini byimbitse.”
Mario Lemina na we agomba kujya muri Nice akinira nyuma y’uko na we isuzuma yakorewe ryagaragaje ko afite ibibazo by’umutima.
Kuri Aubameyang, ni ubwa kabiri yari yanduye COVID-19 nyuma yo kuyisangwamo muri Kanama. Uyu mugabo uheruka kwamburwa igitambaro cya kapiteni muri Arsenal mu kwezi gushize, ntiyigeze ayikinira kuva icyo gihe.
Uretse aba bakinnyi bombi, kuri uyu wa Mbere, Gabon yemeje ko abandi barimo Denis Bouanga, Noubi Fotso, David Sambissa, Serge Ngouali na Ulrick Eneme Ella bazasiba umukino na Maroc ku wa Kabiri kuko banduye COVID-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!