Gabon iri mu bihugu biri gukina Igikombe cya Afurika muri Cameroun, yanze gucumbika muri La Falaise Hotel yari yateganyirijwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ivuga ko itujuje ibisabwa ku buryo yacumbikira abakinnyi bayo.
Yahise ifata icyemezo cyo gucumbika muri Star Land Hotel, ariko isabwa gutanga ibisobanuro muri CAF.
Ku wa Gatandatu, uru rwego ruyobora umupira w’amaguru muri Afurika rwemeje ko Gabon igomba kwishyura ibihumbi 20$ kuko yarenze ku mabwiriza.
Hoteli Gabon yanze, yavugishije n’ab’i Kigali
Ubwo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yari yitabiriye Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) yabaye mu ntangiriro za 2021, yacumbikiwe muri La Falaise.
Icyo gihe, hari amafoto yafashwe n’umunyamakuru wa RBA agaragaza hoteli Amavubi yabayemo i Douala, benshi bavuga ko iri ku rwego rwo hasi ndetse iri no mu gace gaciriritse.
Gusa, ubwo irushanwa ryari rirangiye, Kankindi Anne-Lise wayoboye itsinda ry’Ikipe y’Igihugu yitabiriye CHAN 2020, yavuze ko ntacyo hoteli babanje kubamo yari itwaye.
Ati “Ni hoteli nziza y’inyenyeri enye kandi ifite umutekano, bitandukanye n’ibyagaragaye mu itangazamakuru. Wenda habayeho kubyitiranya, uburyo bari bateguye kutwakira harimo akajagari mu muhanda kandi n’uburyo umujyi wa Douala uteye, ntabwo ukeye nka hano.”
“Iyo uwagiye kudutegurira urugendo [Kamanzi Emery] asanga itameze neza, itujuje ibyo dusaba, twari gusaba CAF ikaduhindurira, ariko si ko byari bimeze.”
Muri Kanama 2021 ni bwo CAF yamenyesheje ibihugu bizitabira CAN 2021 hoteli bizacumbikamo n’aho bizajya byitoreza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!