Algérie ifite igikombe cya Afurika giheruka, yari imaze imikino 35 idatsindwa ndetse yaburaga ibiri gusa ngo igere ku gahigo k’u Butaliyani bwamaze imikino 37 budatsindwa.
Nzalang Nacional ya Guinée Equatoriale yinjiye muri uyu mukino wabereye i Douala ku Cyumweru iheruka gutsindwa na Côte d’Ivoire mu buryo bugoranye.
Umunyezamu wayo Owono Ngua ari mu bayifashije cyane kuguma mu mukino ubwo yakuragamo uburyo butandukanye burimo umupira watewe na Islam Slimani n’ubundi buryo bwa Yacine Brahimi.
Algérie yaherukaga kunganya ubusa ku busa na Sierra Leone, yongeye kugorwa no kubona izamu ndetse yabonye uburyo bwiza ku mupira uteretse watewe na Amir Selmane Rami Bensebaini, ariko ku bw’amahirwe make ujya hejuru y’izamu.
Youcef Belaili na Riyad Mahrez bahererekanyije neza bashaka aho bamenera, ariko umupira watewe n’uyu mukinnyi usanzwe ukinira Manchester City, ukurwaho n’abakinnyi ba Nzalang Nacional.
Mu gice cya mbere, Algérie yahushije uburyo bubiri bukomeye ubwo umunyezamu Owono yakuragamo umupira wa Belaili akanabuza Baghdad Bounedjah gutsinda.
Guinée Equatoriale yabanje kuburira Algérie mu minota ya mbere y’igice cya kabiri ubwo umunyezamu Raïs M’Bolhi yakuragamo umupira Luis Asue yahawe na José Machín watowe nk’umukinnyi w’umukino.
Ku mupira wahinduwe na Bensebaini, Belaili yashoboraga gufungura amazamu ku mupira yateresheje umutwe, ukurwa ku murongo na Fernandez.
Umupira wari uvuye muri koruneri ugakorwaho na José Antonio Miranda Boacho, ni wo wavuyemo igitego cyatsinzwe na Esteban Orozco Fernández Obiang Obono ku munota wa 70.
Algérie yibwiraga ko ibonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 82 ariko hagaragazwa ko Bounedjah yaraririye.
Gutsinda uyu mukino byatumye Guinée Equatoriale igira amanota atatu ku mwanya wa kabiri, irushwa inota rimwe na Côte d’Ivoire, yo yahagamwe na Sierra Leone bikanganya ibitego 2-2.
Ku munsi wa nyuma wo mu Itsinda E uzakinwa ku wa 20 Mutarama, Côte d’Ivoire izakina na Algérie mu gihe Sierra Leone izakina na Guinée Equatoriale.
Indi mikino yabaye ku Cyumweru ni iyo mu Itsinda F, aho Mali yanganyije na Gambia igitego 1-1 naho Tunisia inyagira Mauritanie ibitego 4-0.
Gambia na Mali byagize amanota ane ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri, Tunisia igira amanota atatu mu gihe Mauritanie itozwa na Didier Gomez Da Rosa nta nota irabona.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!