Kuri uyu wa Mbere saa Tatu z’ijoro ni bwo Ibirwa bya Comores bihura na Cameroun mu mukino wa 1/8 ubera kuri Stade Olembe i Yaoundé.
Comores irakina uyu mukino idafite abanyezamu bayo bose uko ari batatu.
Umunyezamu wa mbere Salim Ben Boina yavunikiye mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C ubwo Ibirwa bya Comores byatsindaga Ghana ibitego 3-2 naho abandi babiri Ali Ahamada na Moyadh Ouseini basanzwemo COVID-19.
Mu mategeko agenga iri rushwanwa rya CAN 2021, harimo irivuga ko igihugu kigomba gukina umukino mu gihe habonetse abakinnyi 11.
Umutoza w’abanyezamu mu Ikipe y’Igihugu y’Ibirwa bya Comores, Jean-Daniel Padovani, yavuze ko bahisemo umwe mu bakinnyi uziba icyuho cy’abanyezamu badahari.
Ati “Twamaze guhitamo umwe mu bakinnyi b’imbere uzajya mu izamu, mu myitozo yatweretse ko yabasha gukina nk’umunyezamu.”
Iki gihugu kibarizwa ku mwanya wa 132 ku Isi, ni inshuro ya mbere cyitabiriye iri Rushanwa Nyafurika rihuza ibihugu mu mupira w’amaguru.
Uretse kubura abanyezamu, hari n’abandi bakinnyi b’inkingi za mwamba bishoboka ko batagaragara kuri uyu mukino barimo Kassim Abdallah, Alex Souahy, Nakibou Aboubakari, Yacine Bourhane, Mohamed M’changama ndetse n’umutoza Amir Abdou bose kubera kwandura COVID-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!