Nigeria yihariye umupira mu gice cya mbere, yahushije uburyo bwiza ku munota wa 26, aho Moses Simon yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina, ashatse kuroba umunyezamu El Shenawy awutera ku nshundura ntoya.
Uku gusatira kwatanze umusaruro ku munota wa 29 ubwo Kelechi Iheanacho yafunguraga amazamu ku mupira yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina nyuma yo guherezwa na Joe Aribo na we wari ukinanye na Moses Simon.
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Nigeria yabonye ubundi buryo ku ishoti ryatewe na Taiwo Awoniyi, ariko umunyeza Mohamed El Shenawy arifata neza.
Nigeria yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri nyuma y’iminota ibiri gusa amakipe yombi avuye kuruhuka, umupira washyizweho umutwe na Taiwo Awoniyi ukubita umutambiko w’izamu mbere y’uko ufatwa na El Shenawy.
Uburyo bwa mbere bukomeye Misiri yabonye mu mukino bwari ubwo ku munota wa 70 ubwo Mohamed Salah yinjiranaga umupira mu rubuga rw’amahina, ariko atera agashoti gato katanyuze ku munyezamu Maduka Okoye.
Nigeria n’ubundi yasatiriye cyane mu gice cya kabiri, yahushije ubundi buryo bwiza ku mupira watewe na Chidera Ejuke, umunyezamu El Shanawy awukubita ibipfunsi.
Ubwo Misiri yasatiraga cyane ishaka kwishyura mu minota y’inyongera, Ejuke yazamukanye undi mupira ashatse kuroba El Shanawy, uyu munyezamu awushyira muri koruneri.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda warangiye Sudani inganyije na Guinée Bissau ubusa ku busa.
Umukino wo mu Itsinda E wabimburiye iyindi kuri uyu wa Kabiri, saa Cyenda, warangiye Algérie ifite irushanwa riheruka inganyije na Sierra Leone ubusa ku busa.
Ku wa Gatatu hateganyijwe imikino ibiri yo mu Itsinda F aho Tunisia izakina na Mali saa Cyenda naho Mauritania ikine na Gambia saa Kumi n’ebyiri mu gihe saa Tatu z’ijoro hazaba umukino wo mu Itsinda E uzahuza Guinée Equatoriale izakina na Côte d’Ivoire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!