Mukansanga Salma ni umwe mu basifuzi 63 bazayobora imikino ya CAN 2021 muri Cameroun hagati ya tariki ya 9 Mutarama n’iya 6 Gashyantare 2022, mu gihe ari we mugore rukumbi uri muri 24 bo hagati.
Abandi bagore bazasifura muri iri rushanwa ni Carine Atemzabong wo muri Cameroun, Fatiha Jermoumi na Bouchra Karboubi bombi bo muri Maroc.
Bouchra Karboubi azaba ari mu basifuzi bakoresha Ikoranabuhanga ry’Amashusho ryifashishwa mu Misifurire [VAR] naho Carine Atemzabong na Fatiha Jermoumi ari abasifuzi bo ku ruhande.
Iri rushanwa rigizwe n’imikino 52, rizaba ririmo abasifuzi bo hagati 24 na 31 bo ku ruhande n’abandi umunani bakoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire [VAR] bo mu bihugu 36 bya Afurika.
Hazaba kandi hari n’abandi babiri bavuye muri CONCACAF mu rwego rwo kungurana ubumenyi hagati ya CAF n’impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Amerika ya ruguru.
Umukino wa mbere wa Mukansanga Salma mu Gikombe cya Afurika cya 2021 uri ku wa Mbere tariki ya 10 Mutarama, ubwo Guinée izaba iri gukina Malawi saa Kumi n’ebyiri. Azaba ari umusifuzi wa kane ushobora gusimbura uwo hagati bibaye ngombwa.
Mukansanga asanzwe asifura imikino y’abagabo mu Rwanda irimo n’iya Shampiyona ndetse ni we wayoboye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uheruka gukinwa mu Rwanda ubwo AS Kigali yatsindaga Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mpeshyi ya 2019.
Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David, yabwiye IGIHE ko ari ishema ku gihugu kugira umusifuzi wa mbere w’umugore ugiye gusifura Igikombe cya Afurika cy’Abagabo.
Ati “Kuri Federasiyo bivuze ikintu kinini, nk’Umunyarwanda bivuze ikindi kintu kinini kandi kuba ari umugore urumva ko ari ikintu gikomeye cyane. Ni ishema kandi ni iby’agaciro kuba yarahawe ayo mahirwe. Kuba ari umusifuzi wo hagati ni ibyo kwishimira, tukifuza ko umubare wakwiyongera.”
Yakomeje avuga ko mu ntego FERWAFA ifite harimo gushaka uko abasifuzi b’Abanyarwanda bitabira amarushanwa nk’aya bakwiyongera.
Ati “Turashaka ko abasifuzi baziyongera ariko hari byinshi bigenderwaho mu guhitamo abasifuzi birimo uko igihugu gihagaze mu bijyanye n’imisifurire, urwego rwa shampiyona mu gihugu, uko abasifuzi bitwara n’ibindi.”
Ubwo Igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba mu 2019 mu Misiri, nabwo u Rwanda rwari rufitemo umusifuzi umwe, ari we Hakizimana Louis usifura hagati mu kibuga.
Muri uyu mwaka wa 2022, u Rwanda rufite abasifuzi 17 mpuzamahanga bemewe na FIFA, barimo abagabo 11 (batanu basifura hagati) n’abagore batandatu barimo babiri basifura hagati.

Ni umuganga wiyeguriye umwuga wo gusifura!
Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, Mukansanga yavuze ko yakuze akunda umupira w'amaguru kandi ko yigeze no kuwukina.
Yagize ati “Nakinnye umupira ndi mu mashuri yisumbuye ariko byari ibyo kwishimisha bisanzwe, sinigeze nkina ku rwego rwo hejuru, sinanize siporo kuko ubundi njye ndi umuganga. Gusa umupira narawukundaga cyane ni nayo mpamvu nifuzaga icyazatuma ngira aho mpurira na wo.”
Mukansanga w’imyaka 33, avuka i Rusizi. Yize amashuri yisumbuye kuri Saint-Vincent de Paul i Musanze ndetse kuri ubu afite impamyabumenyi ya A0 mu buvuzi [umuforomokazi].
Avuga ko yakuze akunda gukina Baskteball ariko nyuma yo kubura amahirwe yo kuyikina birushijeho ubwo yari amaze gusoza amashuri yisumbuye, yagiye muri ruhago naho ntibyamuhira, ahitamo gukora ubusifuzi kuko yashakaga icyakomeza kumuhuza n’umukino akunda.
Mu 2007 ni bwo yatangiye gusifura, ariko ngo yahuye na byinshi bimuca intege birimo no kuba hari abakoraga uyu mwuga bahisemo kuwureka.
Ati “Twatangiye amahugurwa yo gusifura turi abakobwa batanu mu bagabo barenga 40, ariko nta wundi mukobwa wakomeje. Ni ibintu bigoye kuko hari igihe nasigaye ndi njyenyine. Hari benshi bancaga intege barimo n’ababivuyemo bambwiraga ko babuze icyo bakora.”
“Njye numvaga ari ho ibyishimo byanjye biri. Ni cyo cyakomeje kumpa imbaraga. Byari ugukorera ubusa, ariko nari nzi ko hari icyo nzageraho nubwo ntari nzi ngo ni ikihe.”
Mukansanga ni umu-Islam udaterwa ikibazo no kwambara ikabutura cyangwa ngo abe yahisha umusatsi we nk’uko bigenda ku bandi basifuzikazi biganjemo abo mu bihugu by’Abarabu.
Mu 2012, Abanyarwandakazi babaye abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA ari batanu, abo hagati babiri barimo na Mukansanga, abandi batatu ari abo ku mpande. Icyo gihe batangiye kubona imikino mpuzamahanga itandukanye.
Mukansanga yatangiye afite inshingano z’umusifuzi wa kane ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.
Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y’abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.

Perezida wa CAF yagiye mu rwambariro kumushimira uko yasifuye
Ku mukino Afurika y’Epfo yanganyijemo na Zambia ubusa ku busa mu Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo 2019, Mukansanga Salma yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye iri rushanwa ry’abagabo.
Mukansanga wari umaze kuba umugore wa kabiri uyoboye imikino ya CAF y’abagabo nyuma y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabaye uwo mwaka, we n’Umunya-Maroc Fathia Jermoumi wari umwungiriza wa mbere, bashimiwe na Ahmad Ahmad wayoboraga CAF.
Nyuma yo kubasanga mu rwambariro ubwo umukino wari urangiye, Ahmad Ahmad yagize ati “Uyu ni umunsi w’amateka ku mupira w’amaguru wa Afurika by’umwihariko mu misifurire. Ndabashimira ku buryo mwitwaye neza uyu munsi. Mweretse buri wese ko mushobora gusifura neza kandi buri wese muri stade harimo n’amakipe yombi bishimiye uko mwabyitwayemo.”
Mukansanga amaze gusifura amarushanwa menshi akomeye
Kwitwara neza mu marushanwa atandukanye byatumye Mukansanga Salma agirirwa icyizere cyo kuba mu basifuzi bayoboye Igikombe cya Afurika cy’Abagore cyabereye muri Cameroun mu 2016.
Mu 2018 yasifuye mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay. Harimo n’umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.
Mu 2019, yasifuye Igikombe cy'Isi cy'Abagore cyabereye mu Bufaransa hagati ya tariki ya 7 Kamena n’iya 7 Nyakanga, ahava ajya mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo batarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.
Mu mwaka ushize wa 2021, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje Ubwami bw’u Bwongereza na Chili i Tokyo.
Aheruka kandi gutoranywa mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 muri Nouvelle-Zélande.
Mu mpera za 2020, uyu musifuzi w’Umunyarwandakazi yatoranyijwe muri 20 babigize umwuga muri Afurika, bahawe amasezerano y’umwaka umwe na CAF.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje ko abo basifuzi 20 babigize umwuga barimo abagabo 18 n’abagore babiri, bazajya bagenerwa umushahara n’amahugurwa abafasha gukomeza kuba ku rwego rwiza.










Ibitekerezo 0