Delegasiyo y’u Rwanda yitabiriye imikino Paralempike igiye kubera i London mu Bwongereza kuva ku itariki ya 29 Kanama 2012, yakiriwe ku mugaragaro kuri iki cyumweru saa moya z’ijoro, mu birori byitabiriwe n’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa London hamwe n’inshuti z’u Rwanda mu rwego rwo kubaha ikaze.
Ibyo birori byaranzwe n’imbyino zitandukanye ziha ikaze ibihugu byaje mu mikino Paralempike, byitabiriwe n’Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ari we Linda Kalimba.
Linda yavuze ko yishimiye delegasiyo y’u Rwanda y’abamugaye uburyo yazanye abakinnyi benshi, akaba asanga ari ishema ku gihugu.
Abakinnyi ba Sitting Volleyball bakomeje kwitoreza muri Gymnasium ya Europa Centre kuri iki cyumweru bahuye n’ikipe ya Maroc mu mukino wa gicuti ibatsinda ku maseti 2 ku busa.
Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball ifite umukino wa mbere utoroshye uzayihuza na Iran kuwa 30 Kanama 2012. Kuwa 31 Kanama 2012 izakina na Brazil, ku itariki ya 2 Nzeli ikine n’Ubushinwa naho ku itariki ya 3 Nzeli ihure na Bosnia.
Mu mikino ngororamubiri irushanwa rya mbere rizaba tariki ya 1 Nzeli 2012. Umukinnyi w’u Rwanda Nsengimana Théoneste azasiganwa muri metero 1500 naho Muvunyi Hermans, abanyarwanda bahanze amaso azasiganwa tariki ya 4 Nzeli 2012 mu kwiruka metero 400.
Hakizimana Théogène uterura ibiremereye(powerlifting) azarushanwa tariki ya 4 Nzeli 2012.
Abakinnyi bose bahagaze neza na Vincent Tuyisenge wari urwaye, yakize neza akaba yiteguye amarushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO