Umuganga mu Ikipe y’Igihugu ya Denmark, Morten Boesen, yavuze ko Eriksen “yari yapfuye mbere yo kuzurwa”.
Uyu mukinnyi byafashe iminota 10 arimo gufashirizwa n’abaganga ku kibuga nyuma yo kwikubita hasi nta muntu umwegereye, ibintu byahindishije umushyitsi abakinnyi, abatoza n’abafana bagera ku bihumbi 13 790 bari bitabiriye uyu mukino waberaga kuri Stade ya Parken i Copenhagen.
Avuga ku byabaye kuri Eriksen, Boesen yagize ati “Ni iki ngomba kuvuga? Yari yagiye. Ni uko twongera gutuma umutima we utera kuko wari wahagaze. Twamugaruye mu buzima nyuma yo gukora ibituma umutima we wongera gutera bisanzwe.”
Boesen yavuze ko ubusanzwe atari umuganga uvura indwara z’umutima ashimangira ko inzobere muri byo ari zo zizatanga amakuru mu buryo burambuye.
Nyuma yo kugarura ubuzima, kuri iki Cyumweru, Eriksen yoherereje ubutumwa bagenzi be aho akomeje kuvurirwa mu bitaro yahise ajyanwamo akivanwa mu kibuga.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Denmark rivuga ko ari bukomeze kuba ari mu bitaro kugira ngo akorerwe ibizamini bitandukanye.
Riti “Muri iki gitondo twavuganye na Christian Eriksen woherereje indamukanyo bagenzi be. Ubu ameze neza ariko arakomeza kuba ari mu bitaro kugira ngo akorerwe ibindi bizamini.”
Umukino Eriksen yagiriyemo iki kibazo ukaza gusubukurwa nyuma y’isaha n’igice irenga, warangiye Denmark itsinzwemo 1-0 na Finland cyabonetse ku munota wa 59 gitsinzwe na Joel Pohjanpalo. UEFA yashimiye byimazeyo abantu bose batanze ubutumwa bwo kwifatanya na Eriksen ubwo yahuraga n’iki kibazo.
Umuganga wa Inter Milan, Piero Volpi, Eriksen akinira yavuze ko uyu mukinnyi atari yarigeze guhura n’ikibazo nk’iki haba muri iyo kipe cyangwa se muri Tottenham Hotspurs yaturutsemo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!