U Bwongereza bwaherukaga gukina umukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye mu 1966 ubwo bwegukanaga Igikombe cy’Isi bwakiriye, bwatangiye neza muri uyu mukino wa nyuma wa EURO, bufungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Luke Shaw ku munota wa kabiri, ku mupira wahinduwe na Kieran Trippier.
Iminota 45 y’igice cya mbere nta bundi buryo bukomeye bwayibonetsemo nubwo u Butaliyani bwagerageje imipira ine igana ku izamu irimo uteretse watewe na Lorenzo Insigne, ujya hejuru y’izamu.
Mu gice cya kabiri, u Butaliyani bwatangiye buri hejuru, busatira cyane izamu ry’u Bwongereza bwatabawe kenshi n’umunyezamu Jordan Pickford.
Kwinjiza Bryan Crisante na Domenico Berardi basimbuye Nicolo Barella na Ciro Immobile, byafashije u Butaliyani gukomeza kotsa igitutu u Bwongereza kugeza ubwo habonekaga igitego cyo kwishyura ku munota wa 68, cyinjijwe na Leonardo Bonucci ku mupira wari uvuye ku giti cy’izamu nyuma yo guterwa na Marco Verratti.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu ry’indi, hashyirwaho 30 y’inyongera na yo itagize icyo ihindura nubwo u Butaliyani bwabonyemo uburyo bwasubijwe inyuma na Pickford.
Nyuma yo gukomeza kunganya igitego 1-1 mu minota 120 yakinwe, hatewe penaliti, u Butaliyani bwegukana Igikombe cya EURO 2020 butsinze 3-2.
Domenico Berardi, Leonardo Bonucci na Federico Bernardeschi ni bo batsinze penaliti z’u Butaliyani mu gihe iz’u Bwongereza zatsinzwe na Harry Kane na Harry Maguire.
Abahushije penaliti z’u Butaliyani ni Andre Belotti na Jorginho mu gihe iz’u Bwongereza zahushijwe na Marcus Rashford, Jordan Sancho na Bukayo Saka.
U Butaliyani bwaherukaga kwegukana Igikombe cy’u Burayi mu 1968 mu gihe ari ku nshuro ya 10 bwakinaga iri rushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!