Ikipe y’u Bubiligi, ntabwo yari yabanjemo abakinnyi bayo bakomeye nka rutahizamu wa Real Madrid, Eden Hazard na Kevin De Bruyne wa Manchester City.
Ni umukino watangiye Saa tatu z’ijoro ariko utigeze ugora ikipe y’u Bubiligi kuko ku munota wa cumi na rimwe gusa Lukaku yari yafunguye amazamu ku ruhande rw’u Bubiligi ku mupira yatsindishije ukuguru kwe kw’ibumoso.
Ntabwo byatinze, Thomas Meunier wagiye mu kibuga asimbuye Timothy Castagne wagize imvune, yahise atsinda igitego cya kabiri ku munota 34 gusa. Iminota 45 yarangiye u Bubiligi buri imbere na 2-0. Ni umukino wabereye mu Mujyi wa St. Petersburg.
Mu gice cya kabiri, ikipe y’u Bubiligi n’ubundi yagarukanye imbaraga, ikomeza kurusha cyane ikipe y’u Burusiya, ariko biza gusaba iminota icumi ya nyuma ngo ibone igitego cya gatatu.
U Bubiligi bwaje gukora izindi mpinduka ku munota 72, Dries Martens asimburwa na Eden Hazard, izindi mpinduka bazikoze ku munota wa 77, ubwo Jan Vertonghen na Yannick Carrascon bahaga umwanya Thomas Vermaelen na Dennis Praet.
Mu gihe u Bubiligi bwakoraga izi mpinduka, u Burusiya bwo bwari bwabanje gusimbuza kuko ku munota wa 30, Daler Kuzyaev yasimbuwe na Denis Cheryshev ngo burebe ko bwakwishyura ibitego bibiri bwatsinzwe. Ku munota wa 43 u Burusiya bwongeye gukoramo Yuri Zhirkov wasimbuwe na Vyacheslav Karavaev.
Gusa izi mpinduka z’u Burusiya ntacyo zatanze, ari nayo mpamvu ku munota wa 46 bwongeye gusimbuza, Dmitri Barinovgor yasimbuwe na Igor Diveer. Hanyuma ku munota wa 63 bongera gukuramo abakinnyi babiri, Roman Zobnin na Denis Chershev wasimbuwe na Aleksey Miranchuk ariko izi mpinduka zose ntacyo zamariye u Burusiya.
Nyuma yo gukomeza kurusha u Burusiya, ku munota wa 88 Romelu Lukaku yongeye kubona izamu ku ruhande rw’u Bubiligi ku mupira yari ahawe na Thomas Meunier, maze atsindisha akaguru ke k’iburyo.
Umukino warangiye u Bubiligi bwegukanye intsinzi muri itsinda, bituma buyobora itsinda, bukanganya amanota na Finland yatsinze 1-0 Denamark.
Rutahizamu w’u Bubiligi, Romelu Lukaku niwe wabaye umukinnyi mwiza kurusha abanda kuri uyu mukino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!