Nyuma y’uko u Butaliyani bubonye itike yo kurenga itsinda mu mikino ibiri ya mbere, kuri iki Cyumweru umutoza wabwo, Roberto Mancini, yakoze impinduka umunani mu bakinnyi babanje mu kibuga.
Iyi kipe yari imbere y’abafana bayo mu Mujyi wa Roma, yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino ku munota wa 39, cyinjijwe na Matteo Pessina ku mupira yakozeho ari mu rubuga rw’amahina nyuma yo guterwa na Marco Verratti.
Pays des Galles yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga guhera ku munota wa 55 ubwo Ethan Ampadu yahabwaga ikarita itukura kubera gukandagira Federico Bernardeschi.
Gutsinda uyu mukino byashimangiye kuzuza imikino 30 u Butaliyani budatsindwa mu gihe kandi bumaze imikino 11 yikurikiranya butinjizwa igitego.
Nubwo Pays de Galles yatsinzwe, yazamutse ari iya kabiri mu Itsinda A n’amanota ane, izigamye igitego kimwe mu gihe u Busuwisi bwatsinze Turikiya ibitego 3-1, bwagize amanota ane n’umwenda w’igitego kimwe.
U Busuwisi buzategereza kureba uko mu yandi matsinda bizarangira kugira ngo bumenye ko buzazamuka mu makipe ane yabaye aya gatatu, azabona itike ya 1/8.
Muri 1/8, u Butaliyani buzahura n’ikipe izaba iya kabiri mu Itsinda C mu mukino uzabera i Wembley ku wa Gatandatu mu gihe Pays de Galles izahura n’ikipe ya kabiri mu Itsinda B mu mukino uzabera i Amsterdam kuri uwo munsi.
Imikino ya EURO 2020 izakomeza ku wa Mbere tariki ya 21 Kamena, ahateganyijwe isoza Itsinda B guhera saa Tatu z’ijoro, aho Finland izakina n’u Bubiligi naho u Burusiya bukine na Denmark.
Mbere yaho gato, guhera saa Kumi n’ebyiri, hazaba habaye imikino ibiri isoza itsinda C ubwo Macedonia izaba ikina n’u Buholandi naho Ukraine ikine na Autriche.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!