Imikino ya Euro yatangiye saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali. U Butaliyani bwari mu rugo, bwakiriye Turikiya buyitsinda buyirusha ku kigero cyo hejuru nubwo igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
U Butaliya butozwa na Roberto Mancini bwafunguye amazamu mu gice cya kabiri kigitangira ku mupira wahinduwe ku ruhande rw’iburyo maze Merih Demiral akitsinda.
Ciro Immobile wari umaze igihe kinini adatsindira u Butaliyani, yaje kubonera igihugu cye igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 66 mu gihe Lorenzo Insigne yaje gushimangira intsinzi ku munota wa 79 umukino urangira utyo.
Ni umukino wihariwe cyane n’u Butaliyani ariko Turikiya yakinaga isa n’iyugarira igobokwa n’umuzamu wayo Ugurcan Cakir inshuro zitari nke.
Ibirori byo gufungura iri rushanwa byasusurukijwe na Andrea Bocelli, umwe mu bahanga Isi ifite muri muzika. Ni umugabo ufite ubumuga bwo kutabona uvuka mu Mujyi wa Tuscany mu Butaliyani.
Yaririmbye imwe mu ndirimbo zifite amateka ku Isi yitwa Nessun Dorma (Ntihagire usinzira). Ni na yo yaririmbwe mu gikombe cy’Isi mu 1990 na Luciano Pavarotti na we ufatwa nk’umwe mu baririmbyi bakomeye Isi yagize, witabye Imana mu 2007. Ni na we wamurikiye Isi impano ya Bocelli.
Iyi ndirimbo yaririmbwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cyabereye mu 1994 i Los Angeles, mu 1998 i Paris na 2002 i Yokohama.
Kuri Stadio Olimpico hari hateraniye abafana 16.000.
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu harimo uza guhuza u Busuwisi na Pays de Galles saa cyenda z’amanywa, urabera muri Azerbaïdjan. Undi ni uwa Danemark iri buhure na Finlande saa kumi n’ebyiri kuri Stade yitwa Parken.
Uwa gatatu w’umunsi, urahuza u Bubiligi n’u Burusiya saa tatu z’ijoro kuri Stade de Saint-Pétersbourg.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!