00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA yijeje ADEPR ubufatanye mu guteza imbere impano z’abato mu mupira w’amaguru

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 July 2022 saa 07:34
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Mugabo Olivier yijeje itorero rya ADEPR ubufasha buhoraho muri gahunda ryatangije yo kuzamura no guteza imbere impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru.

Itorero rya ADEPR mu Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Ambassadors Football batangije amarushanwa y’abana bato agamije guteza imbere impano bafite ndetse no kongera kugarura mu murongo abataye amashuri bakiri bato.

Ni amarushanwa asanzwe ategurwa mu bihe bitandukanye cyane ko bimaze kugaragara ko anatanga umusaruro, aho abana basaga 150 bamaze gusubira mu mashuri hirya no hino binyuze muri iyi gahunda.

Ubwo hatangizwaga ku mugaragararo umwiherero w’iminsi itatu w’abana babarizwa mu marerero afashwa na ADEPR, Umuyobozi wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Mugabo Olivier yashimye uruhare rwa ADEPR mu gutegura abana bakiri bato mu birebana no guteza imbere impano zabo.

Ati “Twagiye tubona amatorero agira uruhare mu bintu byinshi bitandukanye cyane mu burezi no muri siporo ariko binyuze mu mashuri. Byaragaraye ko bafashaga amashuri ariko mu by’ukuri atari uguteza imbere imikino. Uyu munsi rero turashimira ADEPR na Ambassadors Football bafatanyije kuko ibi mbona ari inkunga ikomeye cyane kuri siporo.”

Nizeyimana Mugabo Olivier yijeje ADEPR ubufasha muri iyi gahunda igamije kuzamura ibikorwa by’umupira w’amaguru mu bakiri bato na cyane ko bijyanye n’intego ngari ya FERWAFA.

Ati “Twebwe nka Federasiyo tubijeje ubufatanye muri iyi nkunga mudutera. Twakoranye ibiganiro byinshi, kandi ubu turi gutegura amasezerano y’ubufatanye y’igihe kirekire kandi twiyemeje kubafasha mu guhugura abatoza, ibijyanye n’ibikoresho ndetse n’ubundi bufasha bwa tekiniki bushoboka.”

Kugeza ubu abana bagaragaje impano muri ayo marushanwa bakusanyirizwa ahantu hamwe bagashyirwa mu cyiswe National Children Football Camp" itegurwa na ADEPR ku bufatanye n’Umuryango Ambassadors Football ku buryo bageze ku marerero y’umupira w’amaguru 50 mu bice icyenda by’igihugu aho ADEPR ifite indembo. Ibyo bivuze ko muri buri rurembo harimo irerero ry’Umupira w’Amaguru.

Ni ibintu biri gutanga umusaruro kuko ku Cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2022 ES Sumba, ikipe yashinzwe binyuze muri iyi gahunda inaterwa inkunga nayo ari yo yegukanye amarushanwa y’abanyeshuri azwi nka African Schools Championship y’abakiri bato yaberaga i Rubavu ikazahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika y’abato.

Ambassadors Football ifatanya na ADEPR gutegura aya marushanwa ni umuryango Mpuzamahanga wa gikirisitu ukora ivugabutumwa ariko binyuze mu mikino by’umwihariko umupira w’amaguru washinzwe mu 1990, mu Bwongereza mu Mujyi wa Bolton.

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda Pasiteri Ndayizeye Isaïe yabigarutseho yavuze ko bahisemo gufatanya n’uyu muryango kuko babonye ko ushobora guteza imbere impano z’abato n’indangagaciro za gikirisitu.

Ati “Twabonye ko ari byiza gufatanya kuzamura impano z’abana tubafashe, tunateza imbere umupira w’amaguru mu bana… batozwa gukina ariko bagatozwa n’izindi ndangagaciro zirimo uburere, kwiga neza, gutsinda n’ijambo ry’Imana.”

Ndayizeye yagaragaje ko kwigisha abana umupira w’amaguru biri mu byabafasha guteza imbere impano zabo ariko badasize n’indangagaciro za gikirisitu ibintu bidakunze kuvugwaho rumwe n’abanyamatorero.

Abana ba ES Sumba nibo begukanye igikombe cya African Schools Championship
Aya marushanwa agamije gufasha abana kongera kuzamura impano zabo
Imikino ya African Schools Championship yagaragayemo impano zitandukanye zirimo n'iyo gusifura
ADEPR yashimiwe imbaraga ishyira mu guteza imbere umupira w'amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages