U Bwongereza na Croatia byahuriye mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda D rya EURO 2020 wabaye nyuma y’imyaka itatu ibihugu byombi bihuriye muri ½ cy’Igikombe cy’Isi.
Phil Foden yakabaye yafunguye amazamu hakiri kare, ariko umupira yateye ugarurwa n’igiti cy’izamu nyuma yo gutambuka k’umunyezamu Livaković wa Croatia.
U Bwongereza bwari butaratsinda umukino wabwo wa mbere mu Gikombe cy’u Burayi, bwabonye kandi uburyo burimo ubwageragejwe na Raheem Sterling na Tyrone Mings, imipira ica ku ruhande rw’izamu.
Imbere y’abafana basaga ibihumbi 21.500 bari muri Stade Wembley, byasabye gutegereza umunota wa 57, Raheem Sterling afungura amazamu ku gitego yatsinze nyuma yo guherezwa umupira mwiza na Kalvin Phillips.
Umunyezamu Dominik Livaković yafashije Croatia kuguma mu mukino ariko nta buryo bukomeye bagenzi be babonye bugana mu izamu ry’u Bwongereza ryari ririnzwe na Jordan Pickford.
Ante Rebić na Marcelo Brozović bananiwe kwishyurira Croatia mbere y’uko Harry Kane ahusha uburyo bukomeye bwari gufasha ikipe y’u Bwongereza gushimangira intsinzi, ariko umupira yateye uca ku ruhande rw’izamu.
Undi mukino wo muri iri tsinda rya kane uzahuza Ecosse na Repubulika ya Tchèque ku wa Mbere tariki ya 14 Kamena guhera saa Cyenda z’amanywa.
U Bwongereza buzasubira mu kibuga ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena, bukina na Ecosse guhera saa Tatu z’ijoro mu gihe Croatia izakina na Repubulika ya Tchèque guhera saa Kumi n’ebyiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!