Muri uyu mukino wa gatandatu wa 1/8, u Busuwisi bwafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Haris Seferović n’umutwe ku munota wa 15 ndetse bwashoboraga kubona icya kabiri nyuma y’iminota 10 igice cya kabiri gitangiye, ariko penaliti yatewe na Ricardo Rodriguez ikurwamo na Hugo Lloris.
Nyuma y’iminota ibiri, u Bufaransa bwabonye ibitego bibiri byinjijwe na Karim Benzema ku munota wa 57 n’uwa 59 mu gihe Paul Pogba yateye ishoti rikomeye ryavuyemo igitego cya gatatu ku munota wa 75.
Haris Seferović yatsindiye u Busuwisi igitego cya kabiri ku munota wa 81 mu gihe Mario Gavranović yabugaruye mu mukino ku munota wa 90 ubwo yatsindaga igitego cya gatatu cyo kunganya.
Nyuma yo gusoza iminota 90 isanzwe ari ibitego 3-3, amakipe yongerewe iminota 30 y’inyongera ngo yisobanure, ariko irangira nta kipe ibashije kuboneza mu nshundura z’indi.
Hakurikiyeho za penaliti, u Busuwisi bukomeza muri ¼ nyuma yo gutsinda u Bufaransa 5-4.
Penaliti z’u Busuwisi zose zinjijwe na Mario Garvanović, Fabian Schaer, Manuel Akanji, Ruben Vargas na Admir Mehmed.
Ku ruhande rwa France, penaliti enye zinjijwe na Paul Pogba, Olivier Giroud, Marcus Thuram na Presnel Kipembe mu gihe Kylian Mbappé yateye penaliti iya nyuma igakurwamo n’umunyezamu Yan Sommer.
Muri ¼, u Busuwisi buzahura na Espagne ku wa Gatanu, yo yasezereye Croatia iyitsinze ibitego 5-3. Ni nyuma yo kunganya ibitegi 3-3 mu minota 90 isanzwe y’umukino, gusa Espagne ikaza gukomeza itsinze ibindi bitego ibiri mu minota 30 y’inyongera.
EURO 2020 irakomeza kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Kamena 2021, hakinwa imikino ibiri isoza 1/8, aho u Bwongereza bukina n’u Budage saa Kumi n’ebyiri mu gihe Suède ikina na Ukraine saa Tatu z’ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!