Ibihugu byombi byahuriye muri uyu mukino wa ½ wabereye kuri Stade Wembley nyuma y’imyaka icyenda Espagne inyagiye u Butaliyani ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma wa EURO 2012.
Espagne yakuriye mu irushanwa ry’uyu mwaka ni yo yihariye umupira cyane mu gihe u Butaliyani bwacungiraga kuri contre-attaque.
Ku munota wa 14, Nicolo Barella yatakaje umupira wafashwe na Ferran Torres, ateye ishoti rica ku ruhande gato rw’izamu ry’u Butaliyani.
Nyuma y’iminota 10, umunyezamu Gianluigi Donnarumma yarokoye u Butaliyani ku mupira Dani Olmo yateye mu izamu awuherejwe na Mikel Oyarzabal, araryama awukubita ibipfunsi.
Habura umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire, u Butaliyani bwabonye uburyo bwa mbere ku ishoti Emmerson Palmieri yatereye mu rubuga rw’amahina, ufata igiti cy’izamu ujya hanze.
Espagne yari hejuru no mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, yabonye uburyo bw’umupira wahinduwe na Olmo ariko Giovanni Di Lorenzo awutanga Ferran Torres awushyira muri koruneri.
Nyuma y’iminota ibiri, Oyarzabal yahinduye umupira mwiza wasanze Sergio Busquets inyuma y’urubuga rw’amahina, ateye ishoti rikomeye rica hejuru y’izamu.
Umunyezamu Unai Simon na we yafashije Espagne kuguma mu mukino ku ishoti ryatewe na Federico Chiesa, afata umupira neza.
Umupira wazamukanywe na Ciro Immobile akananizwa na ba myugariro ba Espagne, ni wo wavuyemo igitego cyinjijwe na Federico Chiesa ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina ku munota wa 60.
Dani Olmo na Mikel Oyarzabal bahushije uburyo bubiri bukomeye bwashoboraga gufasha Espagne kwishyura mu gihe Domenico Berardi yari gutsindira u Butaliyani igitego cya kabiri ariko umupira yateye usubizwa inyuma n’umunyezamu Unai Simon.
Habura iminota 11 ngo umukino urangire, Alvaro Morata winjiye asimbura, yakinanye neza na Dani Olmo wamusubije umupira, yinjiye mu rubuga rw’amahina aroba umunyezamu Donnarumma.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi akomeje kunganya igitego 1-1, hongerwaho indi 30. Espagne ni yo yabonye uburyo bukomeye ku mupira w’umuterekano watewe na Dani Olmo, ukurwamo na Donnarumma wigaragaje muri iri rushanwa.
Kunganya mu minota 120 yose, byatumye haterwa penaliti, u Butaliyani bugera ku mukino wa nyuma butsinze 4-2.
Penaliti z’u Butaliyani zatsinzwe na Andrea Belotti, Leonardo Bonucci, Federico Bernardeschi na Jorginho mu gihe iza Espagne zatsinzwe n’abarimo Gerard Moreno.
Abahushije penaliti ebyiri za Espagne ni Daniel Olmo na Alvaro Morata mu gihe imwe y’u Butaliyani yahushijwe na Manuel Locatelli.
Undi mukino wa ½ cya EURO 2020 uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 7 Nyakanga saa tatu z’ijoro aho uzahuza u Bwongereza na Danemark.
Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi cy’uyu mwaka, uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga kuri Stade Wembley.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!