Muri uyu mukino usoza iyo mu Itsinda D wabereye i Wembley ku wa Mbere, u Bwongereza bwatangiye neza, ariko nyuma burushwa cyane n’ikipe y’Igihugu ya Repubulika ya Tchèque.
Raheem Sterling yafunguye amazamu ku gitego yinjije ku munota wa 12, ku mupira wahinduwe na Jack Grealish nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Bukayo Saka.
Grealish na Saka bahawe umwanya ubanza mu kibuga nyuma y’uko Mason Mount yishyize mu kato nyuma yo guhura na Billy Gilmour wa Ecosse, wasanganywe COVID-19.
U Bwongereza bwatsinze iki gitego nyuma y’iminota mike bwari bumaze buhushije ubundi buryo bwabonywe na Sterling, umupira yarengeje umunyezamu Tomas Vaclik ujya hanze.
Umunyezamu w’u Bwongereza, Jordan Pickford, yakuyemo umupira ukomeye watewe na Tomas Holes mu gice cya mbere ku buryo bwashoboraga gufasha Repubulika ya Tchèque kwishyura.
Kapiteni w’u Bwongereza, Harry Kane, akomeje kugorwa no kubona izamu ndetse yahushije igitego mu gice cya mbere ku mupira yateye ugakurwamo na Vaclik.
Jordan Henderson winjiye mu gice cya kabiri, yatsindiye u Bwongereza igitego cya kabiri, ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko habayeho kurarira.
Gutsinda uyu mukino byafashije u Bwongereza kuyobora Itsinda D n’amanota arindwi ndetse muri 1/8 buzahuza n’ikipe izaba iya kabiri mu Itsinda F ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.
Itsinda F risoza imikino yaryo ku ku wa Gatatu, aho u Budage buzakina na Hongrie naho u Bufaransa bukine na Portugal saa Tatu z’ijoro.
Uretse Repubulika ya Tchèque yizeye kuzamuka mu makipe yabaye aya gatatu yitwaye neza, indi kipe yabigezeho ni Croatia yatsinze Ecosse ibitego 3-1 mu wundi mukino wo mu Itsinda D, izamuka ifite amanota ane ku mwanya wa kabiri.
EURO 2020 irakomeza kuri uyu wa Kabiri hakinwa imikino isoza iyo mu Itsinda E saa Kumi n’ebyiri, aho Slovakia ikina na Espagne naho Suède ihure na Pologne.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!