BBC yatangaje ko uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Nyakanga 2021, ari cyo gikorwa cyarebwe n’abantu benshi kiri kuba muri uyu mwaka wa 2021.
Abagera kuri miliyoni 20,9 ni bo benshi barebye uyu mukino uri kuba mu gihe 81,8% bawurebye wose ubwo u Bwongereza bwatsindaga Ukraine ibitego 4-0, bugakatisha itike ya ½. Hiyongeraho kandi ko warebwe n’abasaga miliyoni 5,2 kuri iPlayer n’urubuga rwa internet rwa BBC.
Umunyamakuru wayo, Gary Lineker, yavuze ko nta kabuza aka gahigo kazakurwaho bidatinze.
Ati “Ndikwiyumvamo ko aka gahigo kazakurwaho na none vuba aha.”
Ubwo u Bwongereza buzaba bukina na Danemark muri ½ cya EURO 2020 ku wa Gatatu, umukino uzerekanwa kuri ITV mu gihe umukino wa nyuma wo uzaca kuri BBC na ITV tariki ya 11 Nyakanga.
Imibare y’abarebye umukino w’u Bwongereza na Ukraine watambutse kuri miliyoni 20,6 barebye uwa 1/8 wabuhuje n’u Budage, ugaca kuri BBC.
Undi mubare uri hejuru w’abakurikirana umukino waherukaga kugaragara mu matsinda ubwo u Bwongereza bwakinaga na Ecosse, warebwe n’abagera kuri miliyoni 20 kuri ITV.
EURO 2020 izakomeza ku wa Kabiri, tariki ya 6 Nyakanga 2021, hakinwa umukino wa mbere wa ½, aho Espagne izahura n’u Butaliyani saa Tatu z’ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!