Wari umwaka muremure ku makipe akomeye n’ayoroheje, dore ko mu mikino itanu ya nyuma byari bigoye kumenya ikipe izatwara igikombe cyangwa izamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Ni umwaka waranzwe n’iminsi 30 yo gukina, aho imikino yose yakinwe muri rusange igera kuri 240, APR FC ikaba ari yo yayibonyemo amanota menshi agera kuri 67, iyabonye make iba Vision FC yabonye 21.
APR FC yatsinze imikino 20 inganya irindwi, mu gihe yo na Rayon Sports ari zo zatsinzwe mike (3). Vision FC ni yo yatsinzwe imikino myinshi (19), ikaba ari na yo yatsinze mike (5).
Amakipe yose hamwe yinjije ibitego 499, iyatsinzemo byinshi ni APR FC yatsinze 46, iyinjijwe byinshi iba Kiyovu Sports yatsinzwe 51. Umukinnyi watsinze byinshi ni Umar Abba wa Bugesera FC winjije 17.
Umukino w’Umunsi wa 25 APR FC yatsinzemo Rutsiro FC n’uwo ku Munsi wa 30 Bugesera FC yatsinzemo Kiyovu Sports ni yo yabonetsemo ikinyuranyo cy’ibitego byinshi 5-0.
Imikino yatsinzwemo ibitego byinshi ni uwo Marine yatsinze Kiyovu Sports 4-2, uwo APR yatsinzemo Mukura VS ibitego 4-2, uwa Police FC na Musanze FC wa 3-3, uwo Rutsiro yatsinze Bugesera ibitego 4-2, uwo Rutsiro FC yanganyije na Marine 3-3 n’uwo Police FC yanganyije na Etincelles FC 3-3.
Muri uyu mwaka wa 2024/25, amakipe atatu yanganyije amanota, aho Bugesera FC, Gorilla FC na Gasogi United FC zatsinze, zitsindwa ndetse zinganya imikino 10.
Ibi byaherukaga kuba mu 2013/14, ubwo Etincelles FC, Amagaju FC na Marine FC zasozaga zinganya amanota 23.
Muri uyu mwaka w’imikino hatanzwe amakarita atukura 20, Police FC, Gorilla FC, Musanze FC na Mukura VS ni yo makipe yahawe menshi agera kuri atatu.
Ubukene n’ibihano byazahaje amakipe
Iyi shampiyona yarimo ubukene ku makipe amwe n’amwe, aho guhemba abakozi byari ikibazo, rimwe na rimwe abakinnyi bagahagarika imyitozo kubera ibirarane baberewemo.
Ayo makipe ayobowe na Kiyovu Sports yatangiye umwaka w’imikino yarahawe ibihano n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), kuko usibye kubura ubushobozi bwo kwishyura abo yari yaratandukanye na bo, abo yasinyishije itandikishije na bo yari ibabereyemo amadeni.
Kwiha inshingano kwa Ndorimana Jean François Régis kwazahuye Kiyovu Sports FC wabonaga ko ubuyobozi bwayo buri kujegajega ndetse busa n’ubwaryumyeho mu gushaka ibisubizo mu kibuga no hanze yacyo.
AS Kigali yatangiye umwaka w’imikino yarahawe izina ry’akabyiniriro ka ‘Abarakare’ kuko benshi muri bo bumvaga umushahara ariko batawukozaho intoki, bikiyongeraho ko yiganjemo abakinnyi basaga n’abatakifuzwa n’amakipe bahozemo.
Kugaruka kwa Shema Fabrice nka Perezida w’iyi kipe byabaye nko koroshya umusonga, isoza umwaka iri ku mwanya wa gatatu.
Rayon Sports yagaragazaga agacu ko kwegukana Igikombe cya Shampiyona, ariko iza kugarizwa n’ibibazo by’ubukene byavuyemo kutishyura bamwe bikarangira bivumbuye ndetse bakanafatirwa ibihano.
Iyi kipe yarwanye n’amikoro, gushaka intsinzi n’imishinga y’igihe kirekire yo kuzahura ikipe, ariko umwaka urangira nta kigaragara kigezweho usibye kwitana ba mwana hagati y’abari bafite inshingano zo kubikora [Abasaza].
Aba, ni abayobozi bashya bari bayobowe na Perezida Twagirayezu Thaddée ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Muvunyi Paul.
Imisifurire ni kimwe mu byongeye kugarukwaho muri uyu mwaka w’imikino, ariko bikabya ubwo Rayon Sports yasabaga ko umukino wayo na Bugesera FC uhabwa umusifuzi mpuzamahanga nubwo byarangiye ihawe uwo yari yanze [Ngaboyisonga Patrick].
Uyu byarangiye atishimiwe n’abafana ba Gikundiro, biteza n’imvururu kuri Stade ya Bugesera byanaviriyemo Rayon Sports gukina imikino itatu ya nyuma nta mufana uri kuri kibuga.
Si Rayon Sports yahawe ibihano muri uyu mwaka gusa, ahubwo na mukeba wayo, APR FC, ni yo kipe rukumbi yatewe mpaga, ubwo yahuraga na Gorilla FC igashyira mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga barenze abemewe.
Ku nshuro ya mbere, kuva u Rwanda rwatangira kugira abasifuzi mpuzamahanga, ni bwo umukino wa Rayon Sports na APR FC wakinwe nta musifuzi mpuzamahanga w’umugabo uri muri batanu bazawuyobora. Hari mu mukino ubanza wahuje amakipe yombi mu Ukuboza, wayobowe na Murindangabo Moïse ukarangira ari ubusa ku busa.
Muri uyu mwaka, imikino itanu yabaye iminsi ibiri, bitewe n’ibibazo byavutse ku bibuga bituma idakomeza.
Aha harimo itatu yasubitswe kubera imvura, uyu ni uwa Vision na Police, uwa APR na Gasogi United n’iyo Mukura VS yahuyemo na Gorilla FC na Rutsiro FC.
Undi mukino wakinwe iminsi ibiri ni uwa Rayon Sports na Bugesera FC wasubitswe kubera imvururu zavutse ku kibuga bigateza umutekano muke no gukomereka kwa bamwe.
Mu batoza 16 batangiye umwaka w’imikino, 10 muri bo birukanywe mu makipe batangiriyemo.
Abo ni Darko Nović wa APR FC, Robertinho wa Rayon Sports, Nzeyimana Mailo wa Etincelles FC, Gyslain Bienvenue Chiamas wa Gasogi United, Bipfubusa Joslin na Romami Marcel ba Kiyovu Sports na Haringingo Francis wa Bugesera FC.
Vision FC yatojwe n’abatoza bane muri uyu mwaka ariko birangira imanutse. Abo ni Colum Shaun, Banamwana Camarade, Mbarushimana Abdou, Romami Marcel na Muvunyi Felix.
APR FC yatangiye umwaka iyobowe na Col. (Rtd) Richard Karasira, waje gusimburwa na Brig Gen Deo Rusanganwa wakomeje kuyobora iyi kipe kugeza itwaye Shampiyona.
Ni mu gihe mukeba Rayon Sports, yo yari yatangiye umwaka w’imikino iyobowe na Uwayezu Jean Fidèle weguye muri Nzeri, nyuma y’amezi abiri hakaza abahoze mu buyobozi biswe "abasaza b’ikipe".



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!