Iyi mikino yabaye muri siporo zirindwi zirimo Imikino Ngororamubiri yabereye muri Stade Amahoro mu batarengeje imyaka 15 na 20.
Hari kandi Badminton yabereye muri GS Kimironko, Karate yabereye muri Petit Stade, Tennis yabereye muri IPRC Kicuko, Table Tennis na Swimming yabereye muri Green Hills Academy.
Mu mikino Ngororamubiri, abakinnyi barushanyijwe mu gusiganwa metero 10.000, 5000, 1500, 3000, 800, 400, 200, metero 100 na ‘relai’ ya 4x100 na 4x400.
Hari kandi abarushanyijwe mu gusimbuka urukiramende, umurambararo, ‘Triple Saut’, gutera intosho, ingasire n’umuhunda.
Abakinnyi bari bitabiriye aya marushanwa ni abahize abandi ku rwego rwa ‘ligues’ esheshatu zigize Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS).
Perezida wa FRSS, Karemangingo Luke, yavuze ko bishimiye uko iyi mikino yagenze ndetse urwego abanyeshuri bagaragaje rutanga icyizere cyo kuzitwara neza muri FEASSSA.
Ati “Ni imikino yagenze neza ariko yanadusigiye umukoro wo gukangurira abana kwitabira imikino ihuza amashuri, cyane aba bakina imikino yo ku giti cyabo. Bitwaye neza cyane, hari icyizere ko bazitwara neza.”
Nyuma y’iyi mikino yabaye, Rubavu yahize utundi turere mu Mikino Ngororamubiri y’abahungu batarengeje imyaka 20 naho mu bakobwa igikombe gitwarwa na Rulindo.
Bugesera yabaye iya mbere muri Table Tennis, Kamonyi iba iya mbere muri Karate mu gihe Rubavu yongeye kuba iya mbere mu mukino wo Koga.
Kicukiro ni yo yahize utundi turere muri Lawn Tennis naho Rubavu yongera kuba iya mbere mu Mikino Ngororamubiri yakinwe mu bahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 15.
Abanyeshuri bitwaye neza muri iyi mikino ni bo bazavamo abazahagararira u Rwanda mu Mikino ihuza Ibigo by’Amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA 2025) izabera muri Kenya tariki 11-23 Kanama.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!