CECAFA izabera i Njeru muri Uganda kuva tariki ya 4 Ugushyingo mu gihe izasozwa ku wa 18 Ugushyingo 2023.
Itsinda rya Mbere ririmo Uganda, Ethiopia, Djibouti na Sudani y’Epfo mu gihe irya Kabiri ririmo Tanzania, Zanzibar, Somalia n’u Rwanda. Ubwo CECAFA U15 iheruka kuba hari mu 2019, yegukanywe na Uganda itsinze Kenya ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Asmara Stadium muri Eritrea.
Amavubi U15 akomeje kwitegura aho ari mu mwiherero i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2023, ni bwo abana batandatu basimbura abasezerewe nyuma yo gutahurwaho kubeshya imyaka mu Amavubi U15 bageze mu mwiherero.
Tariki 28 Ukwakira 2023 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA na Minisiteri ya Siporo byasezereye abana batandatu nyuma yo kugaragarwaho umuziro mu myirondoro yabo.
Bane muri aba bari bafite imyirondoro ibiri yewe hari n’uwari ufite itatu mu gihe abandi bari barengeje imyaka harimo n’uwari ufite imyaka 19.
Uwatahuweho imyirondoro itatu ni uwari akubutse muri Budage mu Irushanwa ry’Amashuri y’Umupira w’Amaguru ya Bayern Munich ku Isi, uretse kuba yari afite imyaka 16 arengeje isabwa yari afite n’imyirondoro itatu itandukanye.
Iki kibazo cy’ibyangombwa cyabaye intandaro yo gusezererwa k’uwari Team Manager w’Amavubi, Ntarengwa Aimable nyuma y’uko bigaragaye ko hari abana babeshye imyaka ntibatahurwa mbere y’uko bajya mu mwiherero. Yasimbujwe Nsabimana Jean Claude "Bakusantir".
Tariki 29 Ukwakira 2023, IGIHE yanditse ko hakozwe urutonde rw’abana batandatu bagombaga gusimbura abari bamaze kwirukanwa.
Byabaye ngombwa ko FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bategereza iminsi itatu iteganywa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, NIDA ngo hagenzurwe imyirondoro y’aba batandatu bashya.
Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko aba batandatu bari gukorerwa Pasiporo kugira ngo bazahagurukane na bagenzi babo ku wa Kane, tariki 2 Ugushyingo 2023, berekeza i Njeru muri Uganda aho irushanwa rizabera.
U Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Zanzibar ku Cyumweru, tariki ya 5 Ugushyingo 2023, saa Sita n’Igice. Uwa kabiri uzaba ku wa 8 Ugushyingo uzaruhuza na Tanzania saa Cyenda n’Igice mbere yo gucakirana na Somalia ku wa 11 Ugushyingo 2023, saa Sita n’Igice.
Ikipe y’Igihugu “Amavubi U15” yamenye itsinda iherereyemo muri CECAFA izabera muri Uganda tariki ya 4-18 Ugushyingo 2023. pic.twitter.com/s0vYouPx5O
— IGIHE Sports (@IGIHESports) November 1, 2023
Abakinnyi batandatu bageze mu mwiherero w'Amavubi U15 yitegura CECAFA aho bagiye gusimbura abatahuwe ko babeshye imyaka. pic.twitter.com/cCMh3B6nBX
— IGIHE Sports (@IGIHESports) November 1, 2023
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Umwe mu bana bitabiriye Bayern Youth Cup yahuje abatarengeje imyaka 17 mu Budage, ari mu bakinnyi basezerewe mu Amavubi U15 kubera kubeshya imyaka aho byagaragaye ko afite imyirondoro itatu itandukanye. pic.twitter.com/izmDzYJ2JZ
— IGIHE Sports (@IGIHESports) November 1, 2023
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Ntarengwa Aimable wari Team Manager w’Amavubi U15 yitegura CECAFA, yahagaritswe kuri izi nshingano kubera ikibazo cy’abana babeshye imyaka. pic.twitter.com/6gV8J8M8lL
— IGIHE Sports (@IGIHESports) November 1, 2023
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Amavubi U15 yahawe Team Manager mushya usimbura Ntarengwa Aimable wahagaritswe kuri izo nshingano kubera ikibazo cy’abana batahuweho kubeshya imyaka. pic.twitter.com/yI8tMlLtD8
— IGIHE Sports (@IGIHESports) November 1, 2023



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!