Nyuma y’aho ikipe ya Arsenal y’umupira w’amaguru mu Bwongereza isezerewe mu gikombe cy’umwami mu Bwongereza abafana bakavuga menshi bashinja umutoza Aresène Wenger kutita ku kugura abakinnyi bashoboye guhangana n’amakipe, iyi kipe yongeye guhura n’akaga mu mukino yahuyemo na Bayern Munich yo mu Budage mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi.
Arsenal yagaragaje intege nke mu maso ya Bayern, itsindwa ibitego bitatu kuri kimwe iri ku kibuga cyayo. Wari umukino ubanza, uwo kwishyura ukazabera mu Budage aho Wenger n’abasore be bazaba basabwa gutsindira ku kinyuranyo cy’ibitego birenze bibiri kugira ngo ikipe yabo ibe yakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Muri uyu mukino utagoye Bayern Munich kuko igice cya mbere cyarangiye ifite ibitego bibiri ku busa, igitego cya mbere cyatsinzwe n’umukinnyi Toni Kroos naho icya kabiri gitsindwa na Thomas Müller.
Igitego rukumbi cya Arsenal cyatsinzwe na Lukas Podolski ku munota wa 55, gusa ntibyarangiriye aho kuko ku munota wa 77 Mario Mandzukic wa Bayern yatsinze igitego cy’agashinguracumu cya gatatu umukino urangira ari ibitego bitatu kuri kimwe.



















TANGA IGITEKEREZO