00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri wese azi agaciro k’uriya mukino: Niyigena Clement wa APR FC avuga kuri Rayon Sports (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 27 October 2023 saa 09:20
Yasuwe :

Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement, yavuze ko buri wese mu ikipe azi agaciro k’umukino wa Rayon Sports, ukomeye kurusha indi muri Shampiyona y’u Rwanda.

Yabigarutseho nyuma yo gusoza imyitozo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakoze ku wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, mu gukomeza kwitegura Rayon Sports.

APR FC yakoze imyitozo y’isaha imwe yatangiye saa Cyenda z’umugoroba, yitegura umukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona izakiramo mukeba w’ibihe byose Rayon Sports ku Cyumweru, tariki 29 Ukwakira 2023.

Abakinnyi 29 batarimo Nsengiyumva I’rshard bakoze imyitozo ndetse n’Umunya-Sudani Shaiboub Sharaf Eldin Ali yakoze iya wenyine ku ruhande nyuma yo gukira Malaria yari amaze iminsi arwaye.

Umurundi Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’ winjiye asimbuye mu mukino iyi kipe yatsinzemo Etincelles FC ibitego 3-0 na we yagaragaye mu myitozo ndetse yayikoze yose.

Umukino APR FC iri kuwitegura mu buryo budasanzwe cyane ko ari nk’uwo kwihimura kuko Gikundiro iheruka kuyitsinda imikino itatu yikurikiranya haba muri Shampiyona igitego 1-0 tariki 12 Gashyantare 2023, ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro igitego 1-0 ku wa 3 Kamena 2023 no ku mukino wa Super Cup yayinyagiye ibitego 3-0 ku wa 12 Kanama 2023.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo, Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement, yatangaje ko buri mukinnyi yitegura uyu mukino byihariye kuko azi agaciro kawo.

Yagize ati "Buri wese aba agomba kwitegura neza kuko azi agaciro k’uriya mukino tugiye gukina. Ni umukino nzi agaciro kawo, uba ugomba gutanga byose ufite kugira ngo ubone intsinzi kubera ko ari wo mukino ukomeye [kurusha indi] hano mu Rwanda rero iyo umunsi wawo wageze buri wese aba agomba gutanga ibyo afite byose.”

Myugariro Niyigena Clement mu myitozo

Abajijwe impamvu atatangiranye n’abandi Shampiyona nyamara agahita agaruka ameze neza, Niyigena yasubije ko ari uko yagize uburwayi bworoheje bitari imvune yari kumusaba igihe kinini ari hanze y’ikibuga.

Yagize ati "Ntabwo natangiranye na bagenzi banjye kubera uburwayi, kuba ntaratinze kubona umwanya ubanzamo nuko ntari naragize imvune ku buryo bituma mfata igihe wenda no kugaruka bikangora. Nari nagize ikibazo mu rutugu.’’

Nk’umukinnyi wakiniye Rayon Sports na APR FC, Niyigena yavuze ko umukinnyi atanga ibyo afite byose ngo atsinde uyu mukino.

Yagize ati "Sinavuga ko bisaba umukinnyi kwitegura gute kuko buri wese aba azi uburyo agomba kwitegura. Icyo nzi ni uko buri wese akora icyo ari cyo cyose kugira ngo awutsinde.”

Abajijwe abakinnyi bakomeye muri Rayon Sports bashobora kugora APR FC, uyu myugariro yirinze kuvuga amazina asubiza ko iyo atari gukina atajya areba andi makipe.

Yagize ati "Iyo ntari gukina sinjya ndeba indi mikino, nkubwiye ngo nzi abakinnyi b’indi kipe bakomeye naba nkubeshye.”

Kuri rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Victor Mbaoma Chukwuemeka, kugeza ubu uri mu bayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi [5] yavuze ko APR FC iri kwitegura neza ndetse ko abakinnyi bari gukora ibyo basabwa ngo bazatsinde uyu mukino.

Yagize ati "Turi kwitegura neza, tumaze gukora byinshi, turi gukora ibyo tugomba gukora ndetse turizera ko ku Cyumweru tuzazamura amabara y’umukara n’umweru.”

Yagaragaje ko kuba ataratangiye shampiyona neza bitamuciye intege ahubwo icy’ingenzi ari ugukomeza gushyira imbaraga mu byo akora.

Yagize ati "Umupira w’amaguru ni ukumanuka no kuzamuka. Navuga ko ntatangiye neza ariko icy’ingenzi si uko natangiye ahubwo ni uko mpagaze ubu ndetse n’uko ngomba gusoza. Ni yo mpamvu ntajya ntekereza aka kanya n’ejo hahise ahubwo ngerageza kwibanda ku gusoza ngerageza gukora cyane buri munsi ngo nkore neza kurushaho.”

Victor Mbaoma yavuze ko ibanga riri gufasha APR FC kwitwara neza muri Shampiyona ari uko ikipe ihuza ndetse yumvira inama z’umutoza.

Ygaize ati “Dufite umwuka umwe, imitekerereze imwe n’ijwi rimwe. Tugerageza bishoboka kuba twakora neza kubera ko tutifuza kwicuza umwanya uwo ari wo wose. Iyo tunganyije umukino tumera nk’aho twawutsinzwe ni yo mpamvu twifuza gutsinda buri mukino kuko ari ko amakipe atwara ibikombe yitwara.”

APR FC itaratsindwa muri Shampiyona iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 17 n’ibitego birindwi izigamye, amanota inganya na Musanze FC ya mbere izigamye ibitego umunani. Rayon Sports ni iya gatanu n’amanota 12.

Uyu mukino w’abakeba uzerekanwa kuri Magic Sports ndetse no kuri Shene ya YouTube ya APR FC aho uwifuza kuwukurikira azishyura 1000 Frw.

Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman, uri gukira Malaria yakoze imyitozo yo ku ruhande wenyine
Umunyezamu Pavel Ndzila yanyuzagamo agasimburana na Ishimwe Jean Pierre mu myitozo
Rutahizamu Bizimana Yannick mu myitozo
Umurundi Nshimirimana Ismaël 'Pitchou' ahagaze neza mbere yo guhura na Rayon Sports
Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira na Team Manager, Rt Capt Ntazinda Eric, bakurikiye imyitozo yo ku wa Kane
Myugariro w'ibumoso wa APR FC, Niyomugabo Claude, agenzura umupira mu myitozo
Umunya-Uganda, Taddeo Lwanga, ameze neza ndetse yiteguye umukino wa Rayon Sports
Umurundi Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’; Umunya-Nigeria Victor Chukwuma Mbaoma n'Umunya-Uganda, Taddeo Lwanga, biteguye guhangana na Rayon Sports
Myugariro Buregeya Prince n'Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre baganira nyuma y'imyitozo

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages