00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Adel Zrane watozaga APR FC yasezeweho bwa nyuma; uko umuhango wagenze (Amafoto & Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Jah d’eau Dukuze
Kuya 5 April 2024 saa 04:33
Yasuwe :

Uwari Umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Dr Adel Zrane uheruka kwitaba Imana, yasezeweho bwa nyuma i Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2024, mu muhango witabiriwe n’umuryango mugari wa APR FC n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere y’uko umurambo we ujyanwa iwabo muri Tunisie aho azashyingurwa.

Dr Adel Zrane wari umaze amezi icyenda muri APR FC, yitabye Imana ku wa Kabiri, tariki ya 2 Mata, azize urupfu rutunguranye.

UKO UMUHANGO WAGENZE

 19:17 Dr Adel Zrane yasezeweho bwa nyuma mu Rwanda.

Abagize umuryango wa Adel Zrane, ubuyobozi bwa APR FC n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, ni bo babanjirije abandi gusezera kuri uyu wari Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Umurambo w’uyu Munya-Tunisie ugiye kujyanwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, woherezwe iwabo aho azashyingurwa.

Team Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent.
Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, na we yitabiriye uyu muhango
Abatoza ba APR FC, Thierry Froger na Karim Khouda, basezera kuri mugenzi wabo bakoranaga
Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel.
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Youssuf, asezera ku wari Umutoza muri APR FC, Dr Zrane Adel

19:12 Abafana ba APR FC n’ubuyobozi bw’Ikipe bashyikirije impano umuryango wa Dr Adel Zrane uhagararariwe n’umugore we, Maha Baer na murumuna we, Amin Zrane.

Impano APR FC yashyikirije umuryango wa Dr Adel Zrane
Abafana ba APR FC bashyikiriza impano umuryango wa Dr Zrane Adel

 19:06 Umunyamabanga Uhoraho muri Minisports, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko iki cyumweru cyaranzwe n’ibihe bigoye kwakira muri siporo y’u Rwanda.

Ati "Iki cyabaye icyumweru kigoye mu mikino yacu. Ejo twapfushije undi mukinnyi [w’amagare]. Turabihanganisha mu izina rya Minisiteri [ya Siporo] na Leta y’u Rwanda. Kuri Chairman wa APR, twababwira ngo mwihangane, uburyo mwabyitwayemo ni bwo Bunyarwanda."

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Zephanie Niyonkuru na we yifatanyije n'umuryango mugari wari waje guherekeza Dr Adel Zrane

18:57: Chairman wa APR FC, Col Karasira Richard, ni we ufite ijambo.

Yavuze mu izina ry’ubuyobozi bwa APR FC n’ubw’Ingabo z’Igihugu.

Ati "[Dr Zrane] yari umutoza utuma ikipe yacu imera neza. Yari inshuti ya bose nk’uko mwabyumvise. Reka tumwifurize kujya aheza."

"Yitabye Imana ku mpamvu z’uburwayi butunguranye, yari umusore ariko umutima wagize gutya urahagarara. Twari tumaranye na we iminsi, kubyakira byaragoranye."

"Twari dufitanye imishinga, umugore we ni ’Senior therapist’ naho murumuna we ni muri urwo rwego. Hari ibyo twashakaga kuzakorana kuko ni ibintu ubona bitaba inaha."

Chairman wa APR FC Col Richard Karasira yavuze ko imiryango ifunguye ku muryango wa Adel ngo bongere gukorana
Yari amarira...
Yari amarira...
Abakunzi ba APR FC baje guherekeza uwari umutoza wabo
Abakunzi ba APR FC baje guherekeza uwari umutoza wabo
Umunyamabanga wa FERWAFA Kalisa Adolphe, n'uwahoze ari umunyamabanga wa APR FC Masabo Michel Gashugi bakurikirana ibibera Kimihurura

18:50: Umugore wa nyakwigendera, Maha Bader, yavuze ko u Rwanda hari mu rugo habo ha kabiri.

Yashimiye umugabo we, avuga ko azita ku muhungu wabo w’imyaka ibiri ndetse n’undi uri mu nzira (atwite).

Maha Badere, Umugore wa Nyakwigendera Dr Adel yashimiye u Rwanda n'abanyarwanda avuga ko Zrane "yari umugabo wamuhaye buri kimwe cyose yifuje"

18:47: Murumuna wa Adel Zrane, Amin Zrane, yahawe ijambo ngo agire icyo avuga kuri nyakwigendera.

Mu gahinda kenshi, Amin yavuze ko umuvandimwe yakundaga u Rwanda kuko ari ho yapfiriye mu gihe yabaye mu bindi bihugu nka Jordanie, Arabie Saoudite, Mauritanie na Tanzania.

Yashimiye ubuyobozi bwa APR FC n’u Rwanda uburyo bwakiriye Dr Adel Zrane.

Umuvandimwe wa Adel Amin Zrane yafashwe n'ikiniga ubwo yavugaga kuri mwene nyina barushanya amezi 9 gusa
Abakunzi ba APR FC barimo Nyiragasazi bitabiriye uyu muhango
Songambere na we ari mu bakunzi ba APR FC baje gusezera bwa nyuma umutoza Adel
Team Manager wa As Kigali Bayingana Innocent(Ibumoso) na we ari Kimihurura
Umuvugizi w'abafana ba APR FC Emille Karinda n'umunyamakuru Sam Karenzi mu bari mu muhango wo gusezera Dr Adel

Uko APR FC yamenye iby’urupfu rwa Zrane

Team Manager wa APR FC, Rtd Capt Ntazinda Eric, yavuze ko ku wa Kabiri, tariki ya 2 Mata, yari afitanye gahunda na nyakwigendera kugira ngo bajyanye i Shyorongi n’amaguru.

Yamuhamagaye saa Tanu n’iminota 20, inshuro ebyiri, ntiyitaba.

Nyuma y’iminota 10 ni bwo yahamagawe n’umushoferi we, abwira uyu Team Manager ko yamubuze kuri phone, binjiye mu iwe basanga yamaze gushiramo umwuka.

Kugeza, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruracyakora iperereza ku cyateye urupfu rwa nyakwigendera.

Umuryango wa APR FC n'uwa Dr Adel mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma mu Rwanda
Abatoza ba APR FC bari Kimihurura ahari kubera umuhango wo gusezera
Ubwo abakinnyi ba APR FC bageraga ku biro bya APR FC
Umurambo wa Dr Adel wazanywe n'abakinnyi b'iyi kipe
Ku biro bya APR FC abari bahari bagaragazaga agahinda

 18:18: Hari kwerekanwa amashusho y’incamake ku buzima bwa Adel Zrane

Abakinnyi ba APR FC batandukanye barimo Kapiteni, Niyomugabo Claude, Rwabuhihi na Apam Bemol bavuze uburyo bari babanye n’uyu mutoza w’Umunya-Tunisia, aho benshi muri bo yabagiraga inama y’uko bakora cyane bakazamura urwego.

Team Manager w’iyi Kipe, Rtd Capt Ntazinda Eric, yagize ati "Yari afite umutima wa kimuntu, yari afite umutima w’urukundo. Kuri iyi Si, ndemeza ko yakundwaga n’abantu benshi."

Yongeyeho ko Ikipe ya Simba SC yanyuzemo, yongeye kumwifuza ngo imukubire gatatu umushahara, biba ari na ko bigenda ku Ikipe y’Igihugu ya Tunisia, ariko byose yarabyirengagije, avuga ko "yakunze u Rwanda."

Umufana wa APR FC, Munyaneza Jacques ’Rujugiro’, ati "Kubyakira byarangoye, yanyitaga Weko Weko [kubera video y’indirimbo twabyinanye], yaba ari muri stade akampepera. Yari umuntu udasanzwe."

18:16 Shaiboub Ali ahawe umwanya wo kugira icyo avuga

Umwe mu bakinnyi ba APR FC akaba n’umwe mu bakapiteni bayo, Shaiboub Ali, yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku buryo bari babanye na Dr Zrane Adel.

Mbere yo kumusengera, Shaiboub yagize ati "Twari inshuti, ntabwo yari umutoza gusa, ahubwo yari n’umuvandimwe."

18:10: Sheikh Mubarakh Nsabimana ayoboye amasengesho yo gusezera bwa nyuma ku murambo wa Dr Adel Zrane.

 18:06: Umurambo wa Dr Adel Zrane ugejejwe ahagiye kubera umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Abakinnyi ba APR FC barimo Niyibizi Ramadhan, Shaiboub n’Umutoza Ndanda bari mu bateruye isanduku irimo umurambo.

 Amafoto: Ubwo abakinnyi ba APR FC bari i Rwampara ahatunganyirijwe umurambo wa Adel Zrane

Udupira twanditseho Dr Adel ni two twari twambawe n'abaherekeje uwari umutoza wa APR FC
Claude Niyomugabo na Clement Niyigena baganira hanze y'umusigiti wa Rwampara
Abakinnyi batandukanye ba APR FC bari bategerereje hanze ko umurambo w'umutoza urangiza gutunganywa
Sharif Eldin Shibboub ni umwe muri bake bageze aho umurambo wogerezwaga
Imodoka itwaye umurambo wa Dr Adel mu nzira ziva Rwampara

 LIVE: Reba uko umuhango uri kugenda mu mashusho

 17:53 Minisiteri ya Siporo na yo irahagarariwe.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, ageze ku cyicaro cya APR FC ahari kubera umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Dr Adel Zrane.

 17:38: Umurambo wa Dr Adel Zrane umaze gutunganywa neza no kozwa nk’uko bigenda mu mihango ya Kisilamu. Abawuherekeje bagiye guhaguruka bagana ku Kimihurura, ku cyicaro cya APR FC, aho ari busezerweho bwa nyuma.

17:32 Abayobozi n’abakinnyi ba APR FC bari i Rwampara ahari gutunganyirizwa umurambo

Myugariro wa APR FC, Omborenga Fitina n'Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre
Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira

 17:30: Aba-sportifs batandukanye bitabiriye uyu muhango

Abarimo Umutoza wa Mukura VS, Afahamia Lofti, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mukura VS, Musoni Protais n’uwigeze kuba Chairman wa Police FC, Rtd ACP Rangira Bosco bari mu bitabiriye uyu muhango wo gusezera bwa nyuma ku Mutoza Adel Zrane.

16:50: Abakinnyi barimo Niyibizi Ramadhan na Shiboub Ali bari mu baherekeje umurambo Dr Adel Zrane aho ugiye gutunganyirizwa.

16:45 Umurambo wa Dr Zrane wajyanywe ku Musigiti wa Rwampara

Nyuma yo kuwufata ku Bitaro bya Kacyiru, umurambo w’umutoza Dr Adel Zrane wajyanywe ku Musigiti wa Rwampara aho utunganyirizwa mbere yo gusezerwaho bwa nyuma.

Umurambo wa Dr Adel Zrane ubwo wageraga Rwampara ahatunganyirizwa imirambo
Imodoka itwaye umurambo w'Umutoza Dr Adel Zrane
Umuvandimwe wa Dr Adel yari Kacyiru hafatwa umurambo wa Nyakwigendera aho byamugoye kubyakira
Umutoza wa APR FC Thierry Froger na we yari Kacyiru
Umuvandimwe wa Dr Adel yari Kacyiru hafatwa umurambo wa Nyakwigendera aho byamugoye kubyakira

Ubwo abakinnyi n’abayobozi ba APR FC bajyaga gufata umurambo wa Dr Adel Zrane ku Bitaro bya Kacyiru

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira, agera ku Bitaro bya Kacyiru
Nsengiyumva I'rshad, Mugisha Gilbert na Kwitonda Alain 'Bacca'
Rutahizamu Bizimana Yannick
Umutoza w'Abanyezamu ba APR FC, Ndizeye Aimé Désiré Ndanda
Myugariro Ndayishimiye Dieudonné na Shaiboub Ali ukina mu kibuga hagati
Kwitonda Alain Bacca na Omborenga Fitina
Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude
Myugariro Nshimiyimana Yunussu

Ibyo wakwifuza kumenya muri aka kanya

Dr Adel Zrane yitabye Imana aguye mu rugo iwe mu rugo ku wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024.

Amakuru IGIHE ifite ni uko urupfu rwe rwamenyakanye ubwo bajyaga kumufata ngo bajye ku myitozo ariko ntibamubone, bikaba ngombwa ko binjira aho yabaga bagasanga yitabye Imana.

Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro Kacyiru ngo hamenyekane icyamwishe aho kugeza ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaho (RIB) rugikora iperereza ku cyahitanye uyu mutoza.

Uko gahunda yo guherekeza bwa nyuma uyu mutoza iteye

Ku mbuga nkoranyambaga kari agahinda kubera umutoza wa APR FC witabye Imana mu buryo butunguranye

Nyuma y’urupfu rwa Dr Adel Zrane, Minisiteri ya Siporo, Ferwafa na menshi mu makipe yo mu Rwanda yifatanyije na APR FC mu gahinda ko guherekeza umutoza wabo. Iyi kipe yanashyize hanze bimwe mu bihe uyu mutoza yagiranye n’abayigize ubwo yari akiri muzima.

Amafoto: Habyarimana Raoul na Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages