00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FC Barcelone ntiyabashije kwikura imbere Milan AC

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 21 February 2013 saa 09:58
Yasuwe :

Mu mukino wa kimwe cy’umunani cy’irangiza mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions league ) wabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2013, ikipe ya FC Barcelone y’igihangange muri ruhago yatsinzwe na Milan AC ibitego bibiri ku busa.
Igitego cya mbere cyatsinzwe na Boateng ku munota wa 57 w’umukino, ku mupira yari aherejwe na Zapata.
Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Suley Muntari ku munota wa 81 ari na cyo cya nyuma (…)

Mu mukino wa kimwe cy’umunani cy’irangiza mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions league ) wabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2013, ikipe ya FC Barcelone y’igihangange muri ruhago yatsinzwe na Milan AC ibitego bibiri ku busa.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Boateng ku munota wa 57 w’umukino, ku mupira yari aherejwe na Zapata.

Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Suley Muntari ku munota wa 81 ari na cyo cya nyuma cyatsinzwe muri uyu mukino Barcelone itaha ityo.

Muri uyu mukino Lionel Messi wigaragaje muri ruhago yo muri iyi myaka ya vuba yabaye nk’utagaragaye, mu gihe yari amenyerewe nk’utsinda ibitego muri buri mukino. Messi no gukora ku mupira byari byamugoye, ibitangazamakuru bitandukanye bikaba byavuze ko yari yabaye nk’icyapa mu kibuga.

Nubwo Barcelone izakinira ku kibuga cyayo mu mukino wo kwishyura, ifite akazi kanini kuko izasabwa gutsindira ku kinyuranyo cy’ibitego bitatu.

Byaba ikibazo kuri iyi kipe igihe Milan AC yajyana muri Espagne imbaraga nk’izo yari ifite mu Butaliyani, kuko bishobora kuyiviramo [Barcelone] gusezererwa muri iyi mikino.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages