00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Fofo’ Cabungula waguzwe na Kiyovu Sports yasubiye iwabo atayikiniye

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 1 November 2023 saa 03:46
Yasuwe :

Kiyovu Sports yasheshe amasezerano na Rutahizamu w’Umunya-Angola, Afonso Sebastião ’Fofo’ Cabungula yari yarasinyishije, asubira iwabo atayikiniye kubera kubura ibyangombwa byuzuye.

’Fofo’ Cabungula w’imyaka 29 yerekanywe nk’Umukinnyi wa Kiyovu Sports tariki 25 Nyakanga 2023, yahageze nka rutahizamu mushya Urucaca rwari rugiye kwifashisha rushaka ibitego nyuma yo gusezerera 15 bari bitwaye neza muri Shampiyona ishize ariko bakananirwa gutwara Igikombe cya Shampiyona ku munsi wa nyuma.

Ubwo Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal, washyizwe ku ruhande yari akiri mu nshingano zo kuyobora iyi kipe yerekanaga ba rutahizamu, yabajijwe niba koko yaratitije Umujyi wa Kigali nk’uko yakundaga kubivuga.

Mu gusubiza, Mvukiyehe yakomoje kuri Rutahizamu ’Fofo’ Cabungula, avuga ko nta kipe muri Shampiyona y’u Rwanda ifite rutahizamu ufite ibigwi nk’ibye.

Yagize ati "Umujyi wakagombye kuba waratitiye ukurikije amazina n’abo mumaze kwibonera hano. Wambwira muri ba rutahizamu bose baje ufite ibigwi nk’iby’uyu Munya-Angola [Cabungula]? Wavuze ko ba mukeba bari kwiyubaka, wangereranyiriza muri ba mukeba uwazanye ba rutahizamu babiri nk’abo maze kubereka hano? Mutegereze tugiye kuba ikipe ifite abakinnyi bakomeye hano muri Shampiyona."

Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko Kiyovu Sports na Cabungula bamaze kumvikana gutandukana ndetse ku wa Kane, tariki 26 Ukwakira 2023 uyu rutahizamu yuriye rutemikirere yerekeza iwabo muri Angola.

Intandaro yo kutumvikana ni ibura ry’inyangombwa byuzuye bya Fofo Cabungula aho yasabwe icyangombwa gitangwa na Leta ya Angola cyerekana ko atafunzwe ariko ntiyakizana byatumye adakorerwa icyemezo (Licence) kimwemerera gukina muri Shampiyona y’u Rwanda.

Ibi byatumye isoko ry’abakinnyi rifunga uyu rutahizamu atabonye ibi byangombwa byatumye yicara hanze y’ikibuga iminsi umunani ya Shampiyona adakina.

Abayobozi b’Umuryango Kiyovu Sports bavuga ko bamwishyuye ibyo bamugombaga ndetse basinya n’impapuro bari kumwe na noteri wa Leta zihamya ko nta cyo bakimugomba.

’Fofo’ Cabungula yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Angola ndetse n’amakipe y’iwabo akomeye nka AS Aviação, Premiero de Agosto, Recreativo do Libolo na Santa Rita CFC ari na yo yaherukagamo mber eyo kubengukwa na Kiyovu Sports.

’Foto’ Cabungula waguzwe na Kiyovu Sports yasubiye iwabo atayikiniye
Mvukiyehe Juvénal wari Perezida wa Kiyovu Sports Limited ubwo yerekanaga Cabungula yavuze ko ari umwe muri ba rutahizamu bakaze bo kwitegwa muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu mwaka w'imikino wa 2023/2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages