Kagoma za Nigeria zagombaga kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo zakereweho isaha kubera ikibazo cy’indege maze zihasesekara saa Moya zuzuye.
Iyi kipe yanganyije na Lesotho igitego 1-1 iwayo muri Uyo, igiye gushakira intsinzi ya mbere kuri Zimbabwe mu mukino uzabera kuri Stade Huye ku Cyumweru.
Abasore 23 barimo 22 bakina ku Mugabane w’u Burayi ndetse n’umwe gusa w’Umunyezamu wa Enyimba, Olorunleke Ojo, bayobowe n’Umutoza mukuru, José Peseiro, babanje kwerekeza kuri Hotel ya Marriott gufata ifunguro rya mu gitondo no kuruhuka gato mbere y’uko binjira mu modoka umunani zabateguriwe ngo berekeze mu Karere ka Huye aho bari bukore imyitozo yo kunanura imitsi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu mbere y’umukino ku Cyumweru.
Mu Itsinda C, ibihugu bine binganya inota rimwe ari byo Lesotho, Nigeria, u Rwanda na Zimbabwe mu gihe Benin na Afurika y’Epfo zikina kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda kuri Stade yitiriwe Moses Mabhida mu Mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo.
Abakinnyi 23 bahamagawe guhura n’Umutoza Jose Peseiro wa Kagoma za Nigeria guhura na Lesotho na Zimbabwe
Abanyezamu: Francis Uzoho (Omonia FC yo muri Chypre); Olorunleke Ojo (Enyimba FC y’iwabo muri Nigeria) na Maduka Okoye (Udinese Calcio yo mu Butaliyani).
Ba Myugariro: Olaoluwa Aina (Nottingham Forest yo mu Bwongereza; Chidozie Awaziem (Boavista FC yo muri Portugal); Bright Osayi-Samuel (Fenerbahce FC yo muri Turikiya); Bruno Onyemaechi (Boavista FC yo muri Portugal); Kenneth Omeruo (Kasimpasa FC yo muri Turikiya); Oluwasemilogo Ajayi (West Bromwich Albion yo mu Bwongereza); Calvin Bassey (Fulham FC yo mu Bwongereza) na Jamilu Collins (Cardiff FC yo muri Ecosse).
Abakina hagati: Raphael Onyedika (Club Brugge yo mu Bubiligi); Joe Ayodele-Aribo (Southampton FC yo mu Bwongereza); Frank Onyeka (Brentford FC yo mu Bwongereza) na Alex Iwobi (Fulham FC yo mu Bwongereza).
Ba Rutahizamu: Kelechi Iheanacho (Leicester City yo mu Bwongereza); Sadiq Umar (Real Sociedad yo muri Espagne); Moses Simon (FC Nantes yo mu Bufaransa); Ademola Lookman (Atalanta FC yo mu Butaliyani); Nathan Tella (Bayer Leverkusen yo mu Budage); Taiwo Awoniyi (Nottingham Forest yo mu Bwongereza); Terem Moffi (OGC Niceyo mu Bufaransa) na Victor Boniface (Bayer Leverkusen yo mu Budage).
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!