00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iwobi na Iheanacho mu bihangange Nigeria yageranye mu Rwanda guhangana na Zimbabwe (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 18 November 2023 saa 02:04
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria izakina umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi na Zimbabwe ku Cyumweru, tariki 19 Ugushyingo 2023, yageze mu Rwanda.

Kagoma za Nigeria zagombaga kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo zakereweho isaha kubera ikibazo cy’indege maze zihasesekara saa Moya zuzuye.

Iyi kipe yanganyije na Lesotho igitego 1-1 iwayo muri Uyo, igiye gushakira intsinzi ya mbere kuri Zimbabwe mu mukino uzabera kuri Stade Huye ku Cyumweru.

Abasore 23 barimo 22 bakina ku Mugabane w’u Burayi ndetse n’umwe gusa w’Umunyezamu wa Enyimba, Olorunleke Ojo, bayobowe n’Umutoza mukuru, José Peseiro, babanje kwerekeza kuri Hotel ya Marriott gufata ifunguro rya mu gitondo no kuruhuka gato mbere y’uko binjira mu modoka umunani zabateguriwe ngo berekeze mu Karere ka Huye aho bari bukore imyitozo yo kunanura imitsi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu mbere y’umukino ku Cyumweru.

Mu Itsinda C, ibihugu bine binganya inota rimwe ari byo Lesotho, Nigeria, u Rwanda na Zimbabwe mu gihe Benin na Afurika y’Epfo zikina kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda kuri Stade yitiriwe Moses Mabhida mu Mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo.

Abakinnyi 23 bahamagawe guhura n’Umutoza Jose Peseiro wa Kagoma za Nigeria guhura na Lesotho na Zimbabwe

Abanyezamu: Francis Uzoho (Omonia FC yo muri Chypre); Olorunleke Ojo (Enyimba FC y’iwabo muri Nigeria) na Maduka Okoye (Udinese Calcio yo mu Butaliyani).

Ba Myugariro: Olaoluwa Aina (Nottingham Forest yo mu Bwongereza; Chidozie Awaziem (Boavista FC yo muri Portugal); Bright Osayi-Samuel (Fenerbahce FC yo muri Turikiya); Bruno Onyemaechi (Boavista FC yo muri Portugal); Kenneth Omeruo (Kasimpasa FC yo muri Turikiya); Oluwasemilogo Ajayi (West Bromwich Albion yo mu Bwongereza); Calvin Bassey (Fulham FC yo mu Bwongereza) na Jamilu Collins (Cardiff FC yo muri Ecosse).

Abakina hagati: Raphael Onyedika (Club Brugge yo mu Bubiligi); Joe Ayodele-Aribo (Southampton FC yo mu Bwongereza); Frank Onyeka (Brentford FC yo mu Bwongereza) na Alex Iwobi (Fulham FC yo mu Bwongereza).

Ba Rutahizamu: Kelechi Iheanacho (Leicester City yo mu Bwongereza); Sadiq Umar (Real Sociedad yo muri Espagne); Moses Simon (FC Nantes yo mu Bufaransa); Ademola Lookman (Atalanta FC yo mu Butaliyani); Nathan Tella (Bayer Leverkusen yo mu Budage); Taiwo Awoniyi (Nottingham Forest yo mu Bwongereza); Terem Moffi (OGC Niceyo mu Bufaransa) na Victor Boniface (Bayer Leverkusen yo mu Budage).

Umunyezamu wa Enyimba FC, Olorunleke Ojo ari na we mukinnyi rukumbi ukina iwabo wahamagawe, ni we wasohotse mbere mu kibuga cy'indege ku Ikipe y'Igihugu ya Nigeria yageze mu Rwanda ikereweho isaha imwe
Terem Moffi, rutahizamu wa OGC Nice yo mu Bufaransa, ari mu basohotse mbere mu Kibuga cy'Indege cya Kigali
Aba basore banganyije na ;Lesotho iwabo baje hgushaka amanota i Huye kuri Zimbabwe
Team Manager wa Kagoma za Nigeria, Enebi Achor asohoka mu Kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali
Abagize Ikipe y'itangazamakuru ry'Ikipe y'Igihugu ya Nigeria ubwo biteguraga kwerekeza kuri Marriott Hotel
Abakinnyi barimo Kelechi Iheanacho ukinira Leicester City yo mu Bwongereza berekeza ahari imodoka yabakomezanyije kuri Marriott Hotel
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu ya Nigeria, Umunya-Portugal José Peseiro asohoka mu Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali
Rutahizamu Victor Boniface ukinira Bayer Leverkusen yo mu Budage hamwe na Myugariro Moses Simon ukinira Nantes yo mu Bufaransa ubwo basesekaraga ku Kibuga cy'Indege cya Kigali
Myugariro Kenneth Omeruo ukinira Kasımpaşa FC yo muri Turikiya ari kumwe na Rutahizamu Alex Iwobi wa Fulham yo mu Bwongereza bitegura kwerekeza kuri Marriott Hotel
Imodoka yatwaye Ikipe y'Igihugu ya Nigeria kuri Marriott Hotel iyikuye ku Kibuga cy'Indege cya Kigali
Rutahizamu wa Real Sociedad, Umar Sadiq ari mu basohotse nyuma mu Kibuga cy'Indege
Kelly Ndanga ari mu bari bashinzwe gutegurira no kuyobora Ikipe y'Igihugu ya Nigeria
Adepoju Tobi Samuel usanzwe ari mu Ikipe y'Itangazamakuru rya Kagoma za Nigeria ni we wasohotse nyuma y'abandi bose berekeza kuri Marriott Hotel mbere yo gukomereza mu Karere ka Huye ahazabera umukino

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages