Dore ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu:
15:30: Mosengo Tansele arifuzwa n’ikipe yo muri Tanzania
Radio Rwanda yatangaje ko Umunye-Congo Mosengo Tansele umaze iminsi yarumvikanye na Rayon Sports, ashobora kwerekeza muri Tanzania.
Bivugwa ko iyi kipe yambara ubururu n’umweru ishobora kwisubiraho ntisinyishe uyu mukinnyi wari Kapiteni wa Kiyovu Sports.
15:00: Rayon Sports yifuza abakinnyi babiri bo muri Etincelles FC
Nyuma ya myugariro Rutayisire Amani umaze iminsi avugwa muri Rayon Sports, biravugwa ko iyi kipe yifuza kandi Ishimwe Djabilu ukina ku ruhande asatira izamu muri Etincelles FC.
14:10: Rayon Sports iteganya gutangira imyitozo mu cyumweru gitaha
Ikipe ya Rayon Sports ishobora gutangira imyitozo ku wa Mbere, tariki ya 23 Kamena 2025.
Umutoza Afahmia Lotfi ategerejwe i Kigali ku wa Gatanu mu gihe hari gushakwa umutoza wungirije n’abandi bakinnyi bashya.
13:30: Rayon Sports izashora miliyoni 90 Frw ku isoko
Umunyamakuru wa Radio/TV10, Ngabo Roben, usanzwe ari Umuvugizi wa Rayon Sports, yavuze ko iyi kipe izajyana ku isoko amafaranga arimo ayo izahabwa na SKOL tariki ya 30 Kamena n’andi azishyurwa na Omborenga Fitina uzajya muri APR FC.
Yavuze kandi ko iyi kipe itazashora amafaranga menshi, ahubwo ari agera kuri miliyoni 90 Frw.
13:00: Rayon Sports irifuza umunyezamu w’Umunya-Mali
SK FM yatangaje ko Rayon Sports yifuza kugura umunyezamu Drissa Kouyate ukomoka muri Mali mu gihe yaba ibuze undi w’Umunyarwanda.
Kugeza ubu, iyi kipe ifite Umurundi Ndikuriyo Patient na Mugisha Yves.
12:40: Bacca arifuzwa na Police FC
Kwitonda Alain uheruka gutandukana na APR FC nyuma yo gusoza amasezerano, aravugwa muri Police FC.
Police FC iheruka gutandukana na Chukwuma Odili, isanga uyu mukinnyi ukina ku mpande asatira izamu hari icyo yayifasha nyuma yo kudahabwa umwanya aho yakinaga.
12:15: APR FC izakorera ’pre-season’ muri Maroc
SK FM yatangaje ko APR FC iteganya kujya muri Maroc akaba ari ho yitegurira umwaka w’imikino wa 2024/25.
Ni nyuma y’uko iyi kipe izatozwa n’Umunya-Maroc Talib Abderrahim.
Umunyamakuru Sam Karenzi yavuze ko abakinnyi babiri iyi kipe isigaje kugura ari rutahizamu w’Umunya-Ghana n’undi mukinnyi wo muri Uganda.
Umunya-Ghana umaze iminsi avugwa ni Stephen Amankona naho Umunya-Uganda ni Blanchar Mulamba.
Allan Okello ni undi mukinnyi umaze iminsi yifuzwa na APR FC, ariko aracyafite amasezerano muri Vipers SC azarangira muri Kamena 2026.
Ni mu gihe kandi Ishimwe Abdul wakinaga muri Mukura VS, na we ashobora kongerwa mu bwugarizi bwo hagati.
11:20: APR FC izatiza Marine FC abakinnyi batatu
Radio Rwanda yatangaje ko APR FC izatiza Marine FC abakinnyi batatu ari bo Mugiraneza Frodouard ukina mu kibuga hagati, Dushimimana Olivier na Tuyisenge Arsène bakina ku mpande.
Ni nyuma y’uko iyi kipe yinjijemo abakinnyi barimo Bugingo Hakim, Iraguha Hadji, Ngabonziza Pacifique, Hakizimana Adolphe na Omborenga Fitina.
11:15: Rayon Sports yasubije ibitekerezo kuri Biramahire Abeddy
Nyuma y’uko Mugisha Didier wifuzwaga cyane muri Rayon Sports yongereye amasezerano muri Police FC, biravugwa ko ubuyobozi bwa Gikundiro bwasubije amaso n’ibitekerezo kuri Biramahire Abeddy.
Biramahire yakiniye Rayon Sports amezi atanu mu mwaka w’imikino ushize, ariko ari mu bakinnyi batifuzwaga cyane ko bakomezanya n’iyi kipe.
Kuri ubu haravugwa kwisubiraho kuko Rayon Sports ikeneye umukinnyi w’Umunyarwanda usimbura Iraguha Hadji werekeje muri APR FC.
10:45: Rwaka Claude azasubira mu Ikipe y’Abagore
Umutoza Rwaka Claude wasigaranye Rayon Sports y’Abagabo mu mikino isoza umwaka w’imikino wa 2024/25, azasubira mu Ikipe y’Abagore yari yavuyemo kuko ibyangombwa bye [Licence CAF B] bitamwemerera kuba muri iyi kipe izakina amarushanwa Nyafurika.
Rayon Sports iteganya gushaka undi mutoza uzungiriza Afahmia Lotfi.
Bivugwa ko ari gahunda igomba gukorwa bitarenze ku wa Gatanu aho hazaba hamenyekanye umutoza wungirije n’utoza abanyezamu.
Nta gihindutse, Ayobanga Lebitsa azasubira muri iyi kipe nk’uwongerera imbaraga abakinnyi naho Ndayishimiye Eric ’Bakame’ atoze abanyezamu.
10:30: Nzotanga yongeye kuvugwa muri Rayon Sports
Myugariro w’iburyo, Ndayishimiye Dieudonné [Nzotanga], uheruka gusoza amasezerano muri APR FC, yongeye kuvugwa muri Rayon Sports.
Bivugwa ko iyi kipe yambara ubururu n’umweru yongeye kumutekerezaho ariko na Police FC yifuza kumugura.
Amakipe yombi yifuza kugira umukinnyi ukina inyuma iburyo w’Umunyarwanda.
Rayon Sports yemeye kurekura Omborenga Fitina agasubira muri APR FC kuri miliyoni 30 Frw, nta mukinnyi ifite kuri uwo mwanya kuko na Serumogo Ali yasoje amasezerano.
Myugariro Uwumukiza Obed ukinira Mukura VS, aracyafite amasezerano y’umwaka ariko na we avugwa muri Rayon Sports na Police FC.
10:30: Ni umunsi wa cyenda wo kwandikisha abakinnyi bashya ku makipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu isoko rizafunga ku wa 30 Kanama 2025.
Amakipe atandukanye akomeje kurambagiza abakinnyi n’abatoza azifashisha.
Kuri uyu wa Gatatu tugiye kureba ibiri kuvugwa muri buri kipe yamaze kugera ku isoko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!