Dore ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi n’abatoza mu Rwanda kuri uyu wa Mbere:
APR FC yatangaje Omborenga Fitina nk’umukinnyi wayo mushya
Impamvu Omborenga Fitina na Ssekiganda baterekanywe mu bakinnyi bashya ba APR FC
Ku Cyumweru, APR FC yerekanye abakinnyi batanu muri barindwi bashya yamaze gusinyisha.
Abatarerekanywe ni myugariro Omborenga Fitina n’Umunya-Uganda, Ssekiganda Nicholas wakiniraga Villa SC.
Omborenga Fitina azerekanwa nyuma yo kurekurwa na Rayon Sports yamusabye miliyoni 30 Frw yasabwe ku masezerano y’umwaka umwe yari agifite.
Ssekiganda, ubuyobozi bwa APR FC buheruka kwemeza ko bwaguze, ari mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda iri kwitegura CHAN 2025 izaba muri Kanama.
Rayon Sports itegereje abakinnyi babiri bashya b’abanyamahanga
Ikipe ya Rayon Sports itegereje abakinnyi babiri b’abanyamahanga bakomoka muri Afurika y’Iburengerazuba.
Bivugwa ko aba bakinnyi bombi bakina mu kibuga hagati.
Ni mu gihe kandi hamaze iminsi havugwa n’umunyezamu Drissa Kouyaté ukomoka muri Mali.
Kugeza ubu, iyi kipe yaguze Umurundi Musore Prince ukina inyuma ibumoso n’Umunye-Congo Tony Kitoga wabengutswe mu irushanwa rya Esperance Football Tournament.
Sebwato Nicholas yitezwe kuguma muri Mukura VS
Umunyezamu w’Umunya-Uganda, Sebwato Nicholas, ashobora kuguma muri Mukura VS ikamwongerera amasezerano.
Amakuru ahari avuga ko ibiganiro byo kongera amasezerano biri kugenda neza.
Ni nyuma y’uko Police FC yamwifuzaga yahisemo kongerera amasezerano Rukundo Onésime na Rayon Sports ikaba yifuza Drissa Kouyaté wo muri Mali.
Sebwato ari mu bakinnyi baheruka kwifashishwa mu kumurika imyambaro mishya ya Mukura VS, iyi kipe izambara mu mwaka w’imikino utaha.
Memel Dao yasinyiye APR FC na Singida Black Stars?
Nyuma y’uko Umunya-Burkina Faso, Memel Raouf Dao, atangajwe nk’umukinnyi mushya wa APR FC, hatangiye kugaragazwa amafoto y’uko yaba yarasinyiye na Singida Black Stars yo muri Tanzania.
Amakuru ava muri APR FC avuga ko baguze amasezerano y’uyu mukinnyi muri AS Sonabel yakiniraga muri Burkina Faso kuko yari kugeza mu 2027 ari umukinnyi wayo.
APR FC yizeye ko ishobora kubona ibyangombwa byuzuye [ITC] kuri uyu wa Mbere.
Ni mu gihe umukinnyi avuga ko nta yindi kipe yigeze asinyira nubwo amasezerano bivugwa ko ari aya Singida ari ay’imyaka itatu yasinywe ku wa 14 Kamena 2025.
Abanyamahanga bakinira Rayon Sports bazagera i Kigali ku wa Gatanu
Ikipe ya Rayon Sports yaguriye amatike y’indege abakinnyi bayo b’abanyamahanga ku buryo bazagera i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena.
Ni mu gihe Afahmia Lotfi azagera i Kigali ku wa Gatandatu, imyitozo igatangira imyitozo ku wa Mbere, tariki ya 30 Kamena 2025.
11:30: Ibya Bigirimana Abedi na Rayon Sports byasubiye inyuma
Umunyamakuru wa Radio 10 akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yavuze ko Bigirimana Abedi wari utegerejwe i Kigali mu mpera z’icyumweru atahageze kuko hari ibyo impande zombi zitumvikanaho.
Yongeyeho ko Rayon Sports isa n’iyikuye mu biganiro.
Abedi ntashaka kujya munsi y’ibihumbi 30$ (arenga miliyoni 40 Frw) mu gihe Rayon Sports idashaka kurenza miliyoni 25 Frw ku myaka ibiri.
11:00: Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ntibakozwa ibyo gutandukana na yo
Radio 10 yatangaje ko abakinnyi ba Rayon Sports barimo Souleymane Daffé, Elanga-Kanga Jr. na Assana Nah Innocent badakozwa ibyo gutandukana na yo.
Adulai Jaló na we yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwamuha andi mahirwe.
Ni mu gihe mu bashobora gusohoka bari bagifite amasezerano harimo Omborenga Fitina wamaze gusinyira APR FC na Nsabimana Aimable.
Omar Gning aracyari mu mibare ya Rayon Sports mu gihe atarabona ikipe imugura mu gihe Youssou Diagne ari we ushobora kuzaba Kapiteni nyuma y’igenda rya Muhire Kevin.
10:40: APR FC yatangaje abakinnyi batanu bashya
Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza abakinnyi batanu bashya muri barindwi yamaze kugura.
Abo ni Umunya-Burkina Faso, Memel Dao Raouf, Bugingo Hakim na Iraguha Hadji bakiniraga Rayon Sports, umunyezamu Hakizimana Adolphe wakiniraga AS Kigali na Ngabonziza Pacifique wakiniraga Police FC.
10:30: Ni umunsi wa 14 wo kwandikisha abakinnyi bashya ku makipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu isoko rizafunga ku wa 30 Kanama 2025.
Amakipe atandukanye akomeje kurambagiza abakinnyi n’abatoza azifashisha.
Kuri uyu wa Gatandatu tugiye kureba ibiri kuvugwa muri buri kipe yamaze kugera ku isoko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!