Mu kwezi gushize nibwo Munezero Fiston yasohowe mu mwiherero wa Kiyovu Sports kubera imyitwarire mibi uyu myugariro yashinjwe n’ubuyobozi bw’ikipe.
Icyo Munezero yazize ni uko yandikiye ubutumwa umutoza mukuru, Ndayiragije Étienne, amusaba ko yamuha amahirwe yo kubanza mu kibuga. Ibi byahise bifatwa nk’imyitwarire mibi kuri uyu mukinnyi.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2021, ari bwo Munezero Fiston yagiye ku biro by’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kugira ngo abusabe gutandukana burundu nyuma yo guhagarikwa.
Uyu mukinnyi yabwiwe ko agomba guhembwa umushahara w’ukwezi kwa gatanu gusa kandi agasinyira ko atandukanye neza n’iyi kipe.
Munezero yagombaga kuzasoza amasezerano ye ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buravuga kuri aya makuru nubwo IGIHE yagerageje kubuvugisha.
Undi mukinnyi utari kumwe na bagenzi be kubera imyitwarire mibi ni Mbogo Ally uherutse kwirukanwa mu mwiherero.
Kiyovu Sports yatsinze Goriila FC igitego 1-0 ku Cyumweru mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona mu makipe umunani arwana no kutamanuka, izasubira mu kibuga ku wa Kane ubwo izaba yakiriye Sunrise FC kuri Stade Mumena.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!