Ukurikije aya magambo yavuze ku wa 27 Kamena 2023, wakumva ko ari umugabo wari uzi inzu yinjiyemo ko isanzwe “idacirwa akari urutega” mu mikorere yayo.
Munyantwali ntiyari asanzwe azwi muri ruhago y’u Rwanda kuko yagizwe Chairman wa Police FC iminsi 58 mbere yo kuyobora FERWAFA, ibigaragaza icyizere uyu wigeze kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo akaba no mu Ngabo z’u Rwanda yari afitiwe n’abamutoranyije.
Ku rundi ruhande, abakunzi b’umupira w’amaguru n’abawukurikiranira hafi (aba biyita abanyamupira), ryari izina rishya kuri bo ndetse bamwe mu matamatama wumvaga banyuzamo bakagaragaza ko nta kidasanzwe agiye gukora.
U Rwanda ntabwo ari igihugu cy’umupira, ariko benshi mu bagituye bakunda umupira w’amaguru kurusha indi mikino yose ndetse mu bayobozi baba bahanzwe amaso mu rw’imisozi 1000 harimo n’abayora urwego rushinzwe iyi ruhago.
Iyo ruhago ikundwa na benshi, irenze kuba umukino ndetse iyo ugiye mu miyoborere yayo ni ho usanga ko umuyobozi wayo azaba atandukanye cyane n’amahitamo y’abayobozi b’amakipe cyangwa abandi batora, ahubwo agomba kuba ari uwumva umurongo igihugu kirimo.
Munyantwali wari uje gukorera mu ngata Nizeyimana Olivier weguye asigaje imyaka ibiri muri manda y’imyaka ine, yageze muri FERWAFA abizi ko mu byo umupira w’u Rwanda uzira harimo kuba uri ku rwego rwo hasi, ukaba utagikunzwe n’Abanyarwanda basa n’abawuteye umugongo ndetse icyari kimutegerejweho cyane ni “impinduka”.
Nk’umukandida rukumbi, icyizere cy’abanyamuryango yari agiye kuyobora yari agifite ndetse yakigaragarijwe atorwa ku bwiganze bw’amajwi 50, oya ziba eshanu mu gihe impfabusa yabaye imwe.
Gusa, ibyo ntibyari bihagije. Uburyo yagiyeho byari bitandukanye n’uko FERWAFA yari ibayeho muri manda ebyiri zabanje aho Perezida yizaniraga abo bazakorana naho Munyantwali we akaba yariyamamaje ukwe, n’abandi bagize komite nyobozi ye bagatorwa ukwabo.
Munyantwali azibukirwa kuki mu myaka ibiri yayoboye FERWAFA?
Kuri ubu, uyu muyobozi asigaje iminsi 40 mu biro bya FERWAFA nyuma y’uko atongeye kwiyamamaza ndetse umusimbura we akaba azava hagati ya Shema Fabrice usanzwe ari Perezida wa AS Kigali na Hunde Rubegesa Walter washinze Rugende FC mbere yo kuyigurisha, bombi bazahangana mu matora azaba ku wa 30 Kanama 2025.
"Umunyamupira" wagowe no guhindura FERWAFA
Kuzamura urwego rw’amarushanwa imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, imiyoborere, imicungire n’iterambere ry’umupira Nyarwanda ni byo bibazo by’ingutu buri wese yari yiteze ko Munyantwali azashakira igisubizo nyuma yo kugera muri FERWAFA.
Nubwo hari ibyo kandi, nta wakwirengagiza ubushobozi buke buri mu micungire n’imiyoborere y’umupira w’amaguru ndetse n’ibikorwaremezo bidahagije nubwo n’ibihari bitabyazwa umusaruro uko bikwiye.
Na we ubwo yasabaga amajwi, Munyantwali yavuze ko azashyira imbere imiyoborere akanaha agaciro abanyamuryango, agateza imbere impano z’abato mu byiciro byose no gutegura amarushanwa.
Hari kandi kongera ubushobozi bw’abasifuzi n’abatoza, ibyo bikajyana no kubazamurira icyo babikuramo nk’uko byari kugenda no ku makipe yitwara neza mu marushanwa atandukanye FERWAFA itegura ndetse no kugarura abafana ku kibuga.
Nubwo nta minsi myinshi yamaze mu miyoborere y’amakipe, Munyantwali wari Meya w’Akarere ka Nyamagabe ubwo Amagaju FC yazamukaga mu Cyiciro cya Mbere mu 2008, ntiyagowe no kwisanga muri FERWAFA ndetse iyo aganira ruhago y’u Rwanda wumva asobanukiwe n’ibikenewe ngo igere ahashimishije, akaba ari na ho akunda gushimangira ko ari "umunyamupira".
Gusa uganiriye n’abo bakoranye muri iyi myaka ibiri bavuga ibitandukanye. Hari abamufata nk’umuyobozi uhora wifuza ko abantu bagendera mu murongo we, ibitekerezo bye bikaba ari byo bihabwa intebe gusa ku buryo akenshi hakorwa inama yo kwemeza ibyo yamaze gutegura.
Umwe mu bo muri FERWAFA waganiriye na IGIHE, yagize ati "Icyibazo cye cyari kimwe; yishwe na Camarade [Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA] amwumvisha ko agomba kuyobora wenyine, akaniga [akima ijambo] abandi kandi izo politiki zirashaje."
Nk’umuyobozi, inshingano zo kubaka ikipe, itinjirana mu mikorere n’imikoranire cyari cyamutsinze cyangwa yananiwe kugiha umurongo.
Ibi byasaga no gukomereza mu ntambwe za Nizeyimana Olivier yasimbuye na Muhire Henry wari Umunyamabanga we, bahoraga bashondana mu mabaruwa banavuguruzanya mu byemezo.
Ku rundi ruhande ariko, Munyantwali hari n’abamugaragaza ko ari umugabo wumva inshingano ze n’ibikenewe gukorwa ariko wavangiwe n’abo bakoranaga batumva ibintu kimwe.
Abanyarwanda bongeye gusogongera ku byishimo by’Amavubi
Kimwe mu byo umuntu ashobora gushingiraho areba ibyakozwe n’abayobozi ba FERWAFA harimo imyitwarire y’Ikipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye.
Ku ngoma ya Munyantwali, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’Abagabo yagize umusaruro umuntu ashaka yavuga ko wari mwiza, iyobora igihe kirekire Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ndetse igarukira ku muryango wo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu mpera z’uyu mwaka na CHAN 2024.
Nubwo bitarambye, hari ibyari byagaragaye byo kubakiraho ariko umusaruro wongeye kuba mubi mu 2025 nyuma y’ishyirwaho ry’umutoza Adel Amrouche wasimbuye Frank Spittler wagiye mu buryo benshi batarasobanukirwa uyu munsi.
Mu myaka ibiri ishize, amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye yitabiriye amarushanwa, ariko hari ibitaranoga mu kuba yakina bihoraho kandi bigashingira mu mitegurire n’amikoro nubwo bitareba FERWAFA gusa ahubwo hazamo n’uruhare rwa Minisiteri ya Siporo ifite aya makipe mu nshingano.
Kwitwara neza ku Ikipe y’Igihugu mu 2024 no kuzura kwa Stade Amahoro isigaye yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, biri mu byatumye abakunzi ba ruhago bongera kubona Perezida Paul Kagame yitabira imikino y’umupira w’amaguru yaherukagaho mu 2016.
Amarushanwa y’abato, igitego cya mbere cya Munyantwali
Benshi mu bayobozi binjira muri FERWAFA bavuga ko mu bintu bashyize imbere harimo kubaka umupira w’amaguru bahereye mu bakiri bato.
Nubwo bimeze bityo, umwaka wa mbere urashira, uwa kabiri cyangwa uwa gatatu ugataha ariko ugasanga byose byabaye amasigaracyicaro kuko abo bakiri bato ntaho tubabona bakina ndetse nta marushanwa bashyirirwaho.
Bitandukanye n’abamubanjirije, nibura Munyantwali agiye kugenda Shampiyona y’Abatarangeje imyaka 20 yaratangiye gukinwa.
Si iyi ntambwe gusa yatewe kuko hashyizweho uburyo buhuza amakipe y’abato batarengeje imyaka 20 bahurira mu duce bakomokamo, mu cyiswe ‘FERWAFA Youth League’ yari isanzweho ariko yongererwa ingufu.
Manda ye yatangiranye n’igaruka ry’Icyiciro cya Gatatu cyaherukaga kubaho mu Rwanda mu myaka 10 yabanje, gifatwa nk’uburyo bwiza bwo gufasha abakiri bato kubona aho bakinira kugira ngo bazagere mu Cyiciro cya Mbere bafite imikino myinshi ndetse bakarishye.
Amavubi y’Abatarengeje imyaka 15 na 17 yitabiriye amarushanwa yabereye mu bihugu bitandukanye, Abatarengeje imyaka 20 mu bakobwa na bo bongera guhagararira igihugu.
Mu 2024, hatangijwe kandi amarushanwa y’abato batarengeje imyaka 17 aho mu bakobwa yarimo abakinnyi 230 bo mu makipe 12 n’abahungu 454 bo mu makipe 18.
Kera kabaye hashinzwe Rwanda Premier League
Kimwe mu byo kwishimira ku ngoma ya Munyantwali ni uko mu 2023, urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere rwa Rwanda Premier League rwatangiye nyuma y’imyaka hafi itatu ruvugwa.
Mu mwaka wa mbere, uru rwego rwakoze rufatanya na FERWAFA mu gihe muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25 ari bwo rwatangiye kwitegurira Shampiyona.
Mu rugendo rwo kugerageza gucuka nk’umwana muto, Rwanda Premier League hari aho yagiye igongana na FERWAFA mu ifatwa ry’ibyemezo no gushaka abaterankunga.
Haracyari urugendo mu kuba Rwanda Premier League yabona ubwigenge busesuye ku buryo na yo igaragaza ubushobozi bwayo mu kubaka Shampiyona itunga abayikina, ariko hari intambwe yamaze guterwa mu kubona ubuzima gatozi.
Imvugo yahabanye n’ingiro!
Ibitekerezo byari byinshi ndetse hari ibitari bike byakozwe mu myaka ibiri ya Munyantwali Alphonse, ariko nk’uko byagenze kuri Nizeyimana Olivier wayoboye igice cy’iyi manda y’imyaka ine iri kurangira, kuva mu 2021, ntacyo bombi bakoze ku giti cyabo ku buryo bazakibukirwaho.
Aha ndashaka kumvikanisha ko ushaka kumenya ikintu umuntu azibukirwaho nk’igifitiye inyungu mu buryo bwa rusange, wareba imishinga yakoze. Urugero, niwumva FIFA Forward, ujye wumva Gianni Infantino muri FIFA, niwumva ‘Club Licensing’ wumve Ahmad Ahmad muri CAF cyangwa niwumva CAF Impact wumve Patrice Motsepe.
Muri FERWAFA, hari nka hoteli yayo kugeza n’ubu itaratangira gukora, yatangiye kubakwa mu 2017 ku ngoma ya Nzamwita Vincent De Gaulle, ibibuga bya Gicumbi, Rusizi na Rutsiro byatangiye gutunganywa ubu, biri mu mushinga watekerejwe ku bwa Sekamana Jean Damascène wayoboye hagati ya 2018 na 2021.
Icyakora FERWAFA yaherukaga kugaragaza ko muri uyu mwaka wa 2025 iteganya gutangiza televiziyo na radiyo byayo, ariko benshi bibajije niba byaba ari byo bikenewe ubu.
Muri iyi myaka ibiri ishize, FERWAFA yahuguye abatoza n’abasifuzi benshi baruta kure abari basanzwe, ariko biri mu byo iba isabwa gukora mu nshingano zayo za buri munsi dore ko hari agera ku bihumbi 200$ igenerwa FIFA mu bikorwa nk’ibi.
Ku ngoma ya Munyantwali, ingengo y’imari ya FERWAFA yazamutseho miliyari 7 Frw hagati ya 2023 na 2025, ava kuri miliyari 8,1 Frw agera kuri miliyari 15,2 Frw ariko nta mpinduka zigaragara zabaye mu bihembo bihabwa amakipe akina amarushanwa yayo arimo Igikombe cy’Amahoro aho kuri ubu ikipe igitwaye ihabwa miliyoni 12 Frw.
Ahubwo, FERWAFA yongereye amafaranga agenda mu mishahara y’abakozi n’ibindi bakenera umunsi ku munsi birimo kubongerera ubushobozi, ava kuri miliyari 1,33 Frw mu 2024, aba miliyari 1,52 Frw mu 2025.
Amafaranga agenda ku bayobozi n’abagize Komite Nyobozi mu birimo itumanaho, ingendo z’imbere mu gihugu n’izo hanze, yavuye kuri miliyoni 238 Frw mu 2024, agera kuri miliyoni 310,5 Frw mu 2025.
Ni mu gihe amafaranga yo gufasha abagize Komite Nyobozi mu nama bakorana n’amakipe, abafatanyabikorwa, itangazamakuru n’abandi, yavuye kuri miliyoni 243,2 mu 2024 aba miliyoni 253,3 Frw.
Hazamuwe kandi amafaranga ya ‘missions’, hongerwa abitabira imikino amakipe y’igihugu yakiniye hanze n’amafaranga ahabwa abanyamuryango bitabira Inteko Rusange aho yabaye ibihumbi 350 Frw avuye ku bihumbi 250 Frw, kuva ku ngoma ya Nizeyimana Olivier, mu gihe iyi nama yitabirwa n’abagera kuri 80.
Nk’ubu, mu 2024 inteko rusange ya FERWAFA yari igenewe miliyoni 99,4 Frw mu gihe yazamuwe akaba miliyoni 208,5 Frw mu 2025.
Ikindi ni uko Munyantwali yinjiye muri FERWAFA abizi neza ko ikeneye umuyobozi wubahiriza amategeko ndetse utarangwa n’amarangamutima mu ifatwa ry’ibyemezo hatitawe ku ikipe bishobora kugiraho ingaruka.
Nubwo hari ibyakozwe, ariko iyi myaka ibiri yarangiye hakiri rwaserera zishingiye ku misifurire nk’izabaye i Nyamata, umunsi umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports urangizwa n’imvururu. Ibi bikiyongeraho ifatwa ry’ibyemezo bitumvikanyweho na benshi nko kudakoresha abasifuzi mpuzamahanga ku mikino itandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!