Aya makipe yombi yagannye isoko hakiri kare, na mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2024/25 urangire, kuko yari afite icyizere cyo kuzakina amarushanwa Nyafurika ndetse hakiyongeraho ko yagombaga gusimbuza abatoza yari afite.
Nubwo bimeze gutyo, kugeza magingo aya, APR FC na Rayon Sports ziracyari ku gitutu cyo kubona abakinnyi zizakoresha.
Dore ibyiriwe bivugwa kuri uyu wa Gatandatu:
22:10: Iraguha Hadji aravugwa muri APR FC
Umukinnyi usatira izamu anyuze ku mpande, Iraguha Hadji, aravugwa muri APR FC nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports.
Iraguha ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane mu gice kibanza cy’umwaka w’imikino ushize, aho yatsinze ibitego bitanu akanatanga imipira itanu yavuyemo ibitego.
21:20: Omar Gning ari mu bakinnyi bashobora gusohoka muri Rayon Sports
Myugariro w’Umunya-Sénégal, Omar Gning, yatangiye gushaka ikipe azerekezamo nyuma yo kumenyeshwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ko butakimufite mu mibare yabwo.
Gning aracyafite umwaka umwe w’amasezerano, ariko Rayon Sports isanga kumugurisha byaba byiza kubera ibyo imutakazaho.
Bivugwa ko uyu mukinnyi yaguzwe ibihumbi 30$ mu gihe ahembwa 1200$.
20:30: Musore Prince yasinyiye Rayon Sports
Myugariro w’ibumoso ukomoka mu Burundi, Musore Prince, wakiniraga Vital’O FC, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports mu myaka ibiri iri imbere.
Ni we mukinnyi wa mbere mushya iyi kipe itangaje.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wageze mu Rwanda ku wa Gatatu, yasinye nyuma yo guhabwa miliyoni 15 Frw.
17:15: Rayon Sports yahuzwe kugura abakinnyi bavuye muri APR FC
Umunyamakuru wa SK FM, Niyibizi Aimé, yavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butagishaka kumva ibyo kugura umukinnyi uvuye muri APR FC nyuma yo kubona uburyo Omborenga Fitina atatanze umusaruro.
Yongeyeho ko ibyo byatumye iyi kipe igendera kure ibyo kugura Ndayishimiye Dieudonné [Nzotanga Fils] usoje amasezerano muri APR, ahubwo amaso iyahanze Uwumukiza Obed ukinira Mukura VS.
16:50: Bakame mu batoza batekerezwaho na Rayon Sports
Umutoza w’Abanyezamu ba Bugesera FC, Ndayishimiye Eric ’Bakame’, ari mu batekerezwaho muri Rayon Sports.
B&B FM yatangaje ko ubuyobozi bwa Gikundiro bubona Bakame wigeze kuyikinira nk’umutoza mwiza wazafasha abanyezamu bayo.
Ni mu gihe Ayabonga Lebitsa ashobora gusubira muri iyi kipe nk’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi.
Rayon Sports iteganya gutangira imyitozo ku wa 21 Kamena 2025.
16:20: Dakou na we aravugwa muri APR FC
Umunyamakuru wa Isibo FM, Nkusi Denis, yatangaje ko Umunya-Bénin, Dodo Dokou, na we ari mu bakinnyi bari kurambagizwa na APR FC.
Dokou ukinira Smouha FC yo mu Misiri, akina mu kibuga hagati.
15:40: Miguel Ángel Gamondi yagiranye ibiganiro na APR FC
Isibo FM yatangaje ko Umutoza w’Umunya-Argentine w’imyaka 58, Miguel Ángel Gamondi, yagiranye ibiganiro n’Ikipe ya APR FC.
Ni mu gihe B&B FM yo yavuze ko abatoza 38 ari bo bamaze gusaba akazi muri iyi kipe.
Gamondi watoje amakipe arimo Young Africans yo muri Tanzania, aheruka muri Al Nasr yo muri Libya.
Isibo FM yatangaje kandi ko APR FC yifuza myugariro w’Umunya-Ghana, Razak Simpson, usanzwe ukinira Nations FC y’iwabo.
15:15: Bigirimana Abedi yashyize amananiza kuri Rayon Sports
Umunyamakuru Ndayisaba Léonidas yatangaje ko Bigirimana Abedi yabwiye Rayon Sports ko kugira ngo ayisinyire amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko impande zombi zabyumvikanye, igomba kumuha miliyoni 30 Frw.
Rayon Sports yashakaga kumuha igice kingana na miliyoni 15 Frw, ariko uyu mukinnyi usoje amasezerano muri Police FC ayisubiza ko ashaka amafaranga yuzuye.
14:45: Abafana ba Rayon Sports biteguye gukusanya arenga miliyoni 20 Frw yo kugura umukinnyi
Mu nama iri kubera mu Nzove, yahuje abayobozi b’amatsinda y’abafana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, havuzwe ko hagiye kongera gushyirwaho gahunda ya "Ubururu bwacu, Agaciro kacu" aho intego ari ugutanga arenga miliyoni 20 Frw.
Mu 2023, abafana bakusanyije miliyoni 25 Frw yaguzwe Joackiam Ojera naho mu 2024 batanga andi nk’ayo, Muhire Kevin yongera amasezerano y’umwaka umwe.
Cristiano Ronaldo yateye utwatsi amakipe yashakaga kumujyana muri Amerika
Cristiano Ronaldo yakuriye inzira ku murima amakipe yamwifuzaga ngo azamwifashishe mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe.
Uyu mukinnyi w’imyaka 40, uri gusoza amasezerano muri Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite, yashimangiye ko atazitabira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizabera muri Amerika muri iyi mpeshyi.
13:45: Musore Prince arasinyira Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu
SK FM yatangaje ko myugariro w’Umurundi, Musore Prince, wakiniraga Vital’O FC, ashyira umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gukorerwa ibizamini bijyanye no kureba uko ubuzima bwe buhagaze.
Musore ukina inyuma ibumoso, amaze iminsi i Kigali aho yamaze kumvikana na Gikundiro.
Ni umukinnyi ugiye kubisikana na Bugingo Hakim wanze kongera amasezerano.
13:15: Rayon Sports yashyizeho abantu bane bashinzwe ibyo kugura abakinnyi
Umunyamakuru wa Radio 10, Ngabo Roben, yatangaje ko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yashinze ’groupe’ y’abantu bane ku rubuga rwa WhatsApp, akaba ari bo gusa bazajya bakurikirana ibijyanye no kugura abakinnyi.
Abagize iyi ’groupe’ yiswe "Komite ya Recuitements" igizwe na Twagirayezu ubwe, umutoza Afahmia Lotfi, Irambona Eric ushinzwe Imiyoborere y’Umupira w’Amaguru mu ikipe na Gacinya Chance Denis usanzwe ari Umujyanama wa Komite Nyobozi ya Rayon Sports.
12:30: Kagere Meddie ashobora kugirwa umutoza mu Ikipe y’Igihugu "Amavubi"
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Kayishema Thierry Tity wa RBA, Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yavuze ko afite gahunda yo kongera Kagere Meddie mu batoza b’Amavubi, mu gihe azaba asoje gukina, akajya atanga inama ku bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu basatira izamu.
Kagere w’imyaka 38, usanzwe ukinira Namungo FC yo muri Tanzania, ari mu bakinnyi b’Amavubi bari muri Algérie mu mikino ya gicuti.
11:00: Amikoro ari mu biri kubarisha nabi Rayon Sports
Mu mwaka w’imikino ushize, Rayon Sports yagowe n’amikoro ndetse kugeza ubu abakinnyi bafitiwe ibirarane by’amezi abiri aheruka.
Kuri ubu, imbaraga nyinshi ziri mu gushaka abakinnyi bashya izifashisha mu mwaka w’imikino utaha, ariko ubuyobozi bukagorwa no kubona amafaranga yo guhita bwishyura.
Amakuru avuga ko Rayon Sports yamaze kumvikana n’abakinnyi barimo Mosengo Tansele, Musore Prince na Bigirimana Abedi ariko ikaba yaratanze tariki ya 15 Kamena ko bazaba babonye amafaranga bagatangazwa nk’abakinnyi bashya.
Umunya-Ghana Joseph Sackey witwaye neza mu mwaka w’imikino ushize muri Muhazi United, ari mu bakinnyi bifuzwa ariko iyi kipe iri gutanga amafaranga make ugereranyije na Police FC na yo imwifuza.
Kuri uyu wa Gatandatu, abayobozi ba Rayon Sports n’abayobora amatsinda y’abafana bahuriye mu nama byitezwe ko ishobora guha umurongo gahunda yo kugura abakinnyi.
10:30: Bugingo Hakim ari mu bakinnyi batekerezwaho na APR FC
APR FC yakinnye umwaka w’imikino ushize ifite Niyomugabo Claude gusa nka myugariro w’ibumoso rukumbi.
Amakuru IGIHE ifite ni uko mu bakinnyi iyi kipe yifuza cyane harimo undi myugariro ushobora gukina uyu mwanya.
Bugingo Hakim usoje amasezerano muri Rayon Sports ndetse wanze kongera amasezerano ari mu bavugwa mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
APR yahisemo gukora ibintu byayo bucece ku buryo kumenya abakinnyi iri gushaka n’umutoza uzayitoza bigoye, ariko bivugwa ko abazinjirira ari barindwi.
09:20: APR FC ishobora kurekura abakinnyi barindwi
Mu bakinnyi basoje amasezerano muri APR FC harimo Umunyezamu w’Umunye-Congo Brazzaville, Pavelh Ndzila, bivugwa ko atazongererwa amasezerano.
Abandi basoje amasezerano byitezwe ko bazava muri iyi kipe ni myugariro w’iburyo, Ndayishimiye Dieudonné [Nzotanga Fils], Umunya-Uganda Taddeo Lwanga n’Umurundi Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’ ukina hagati mu kibuga, Niyibizi Ramadhan ukina hagati asatira izamu, Kwitonda Alain ’Bacca’ usatira izamu anyuze ku ruhande na Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Victor Mbaoma.
Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’ ni we ushobora kongererwa amasezerano muri aba, ariko hari amakuru avuga ko nta biganiro biramuhuza n’ubuyobozi bwa APR FC.
Uyu mukinnyi w’Umurundi avugwa kandi muri Espérance Sportive de Zarzis yo muri Tunisia.
09:00 Igitondo cyiza!
Ikaze na none mu nkuru yacu twahariye ibivugwa ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu turagaruka cyane kuri APR FC na Rayon Sports zizahagararira u Rwanda muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!