00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyigena Clément yatowe nk’Umukinnyi Mwiza wa Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25; uko igikorwa cyagenze (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 May 2025 saa 06:01
Yasuwe :

Myugariro wa APR FC, Niyigena Clément, yatowe nk’Umukinnyi Mwiza wa Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abashyikirijwe ibihembo kuri uyu mugoroba, abayobozi b’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa.

Ibyiciro birindwi byahembwe ni Umukinnyi w’Umwaka, Umutoza w’Umwaka, Umukinnyi Muto wahize abandi, uwatsinze ibitego byinshi, Umunyezamu w’umwaka, igitego cy’umwaka ndetse n’ikipe y’abakinnyi 11 beza b’Umwaka w’Imikino wa 2024-2025.

Muri buri cyiciro, hari habanje gutoranywa abahataniye igihembo benshi, nyuma hakorwa itora ry’akanama k’abantu 10 barimo abanyamakuru ba siporo, abahagarariye Ishyirahamwe ry’Abatoza mu Rwanda n’iry’Abakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ [FAPA].

Habayeho kandi n’itora ry’abafana kuri internet.

Amajwi y’akanama kihariye kashyizweho yari afite agaciro ka 50%, itora ry’abafana rifite 20% mu gihe iry’abo mu makipe ryari rifite 30%.

Abakandida batatu ba nyuma muri buri cyiciro batangajwe habura umunsi umwe, ni bo bavuyemo abegukanye igihembo.

UKO IGIKORWA CYAGENZE:

 20:16: Umukinnyi w’umwaka ni Niyigena Clément wa APR FC

Myugariro waje yambaye umwambaro w’Amavubi kuko ari mu mwiherero ndetse yitegura kujya muri Algeria, yashyikiriwe igihembo n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis.

Yagize ati "Gutwara igihembo ni igiciro cy’ibyo wakoze. Ni ikimenyetso kinyereka ko ngomba gukomeza gukora cyane, ko n’ibindi bishoboka."

Niyigena yakinnye imikino 28, atsinda ibitego bibiri birimo icyari gihatanye mu bitego by’umwaka.

Yahigitse Umar Abba wa Bugesera FC na Djibril Ouattara bakinana muri APR FC.

 Amafoto y’abitabiriye ibirori:

Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf, ageza ijambo ku bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo
Myugariro wa Rayon Sports, Youssou Diagne
Ndayishimiye Richard ukinira Rayon Sports
Muhire Kevin wabaye umukinnyi w'umwaka wa 2023/24 yari yitabiriye iki gikorwa

20:08: Umutoza w’Umwaka ni Darko Nović watozaga APR FC.

Uyu Munya-Serbia utakiri mu Rwanda nyuma yo gutandukana n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, yagiye amaze gutoza imikino 27, atsindamo 17 mu gihe yanganyije irindwi, agatsindwa itatu.

Yegukanye igihembo ahigitse Robertinho wa Rayon Sports na Mbarushimana Shabani wa AS Kigali.

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, ashyikirizwa igihembo cya Darko Novic wabaye umutoza w'umwaka

20:03: Ikipe y’umwaka wa 2024/25:

Umunyezamu: Nicolas Sebwato (Mukura VS)

Ba myugariro: Uwumukiza Obed (Mukura VS), Niyomugabo Claude (APR FC), Niyigena Clement (APR FC), Youssou Diagne (Rayon Sports).

Abakina hagati: Henri Msanga (Police FC), Ruboneka Bosco (APR FC) na Boateng Mensah (Mukura VS).

Ba rutahizamu: Fall Ngagne (Rayon Sports), Djibril Ouattara (APR FC) na Umar Abba (Bugesera FC).

Abagize Ikipe y'Umwaka ya Shampiyona y'u Rwanda ya 2024/25

20:00: Rutahizamu w’Umwaka ni Umunya-Nigeria, Umar Abba, ukinira Bugesera FC aho yinjije ibitego 17.

Umar Abba watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya 2024/25

19:55: Umunyezamu w’Umwaka yabaye Sebwato Nicolas wa Mukura Victory Sport aho yahigitse Pavelh Ndzila wa APR FC na Khadime Ndiaye wa Rayon Sports.

Uyu munyezamu yagize imikino 14 atinjijwemo igitego mu gihe yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego kuri bagenzi be.

Sebwato yahembwe na Murangwa Eugene Eric wabaye Umunyezamu wa Rayon Sports n’Amavubi ndetse ni we uyobora Ishyirahamwe ry’Abakiniye Ikipe y’Igihugu [FAPA].

Ssebwato Nicholas ni we wabaye umunyezamu w'umwaka
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, akomera amashyi Ssebwato wabaye umunyezamu w'umwaka

19:50: Umukinnyi Muto w’Umwaka yabaye Useni Seraphin w’Amagaju FC aho yahigitse Adama Bagayogo wa Rayon Sports na Mutunzi Darcy wa Kiyovu Sports.

Useni washyikirijwe igihembo na Niyonzima Haruna, yakinnye imikino 25 atsinda ibitego 11 ndetse atanga imipira umunani yavuyemo ibindi bitego kuri bagenzi be.

Useni Seraphin wabaye umukinnyi mwiza ukiri muto

19:45: Igitego cy’umwaka ni icyo Biramahire Abeddy wa Rayon Sports yatsinze Muhazi United.

Igihembo cyatanzwe n’Umutoza w’Amavubi y’Abagore, Cassa Mbungo, cyakiriwe n’umugore wa Abeddy kuko uyu mukinnyi we yahamagawe mu Amavubi akaba yamaze kujya muri Algeria.

Cyahigitse icyo Niyigena Clément yatsinze Mukura VS n’icyo Kwitonda Alain Bacca yatsinze Mukura VS.

Umugore wa Abeddy Biramahire, Kagame Vanessa, ni we washyikirijwe igihembo cye

19:40 Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yussuf, yahaye ikaze abitabiriye ibi birori barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis.

Yasabye ko igikorwa kiza kwihuta kugira ngo abakinnyi b’Amavubi bafite urugendo saa Tanu z’ijoro, aho bagomba kwerekeza muri Algeria, bataza gukererwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis
Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) akaba na Visi Perezida wa Rwanda Premier League
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse na Mudaheranwa Yussuf uyobora Rwanda Premier League
Umushoramari Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports

 Itorero Indinzi Cultural Troupe risusurutsa abitabiriye ibi birori:

 Ubwo abakinnyi barimo bahataniye ibihembo bifotozaga:

19:30: Hari kwerekanwa ibihe by’ingenzi byaranze umwaka w’imikino wa 2024/25 muri Shampiyona y’u Rwanda.

Ni Shampiyona yatangiye muri Kanama, isozwa muri Gicurasi nyuma yo gukina imikino 240.

Amakipe yari 16.

APR FC yegukanye igikombe naho Vision FC na Muhazi United zimanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

19:23 Lion Imanzi na Rigoga Ruth ni bo bagiye kuyobora ibirori kuri uyu mugoroba.

Umunyamakuru Rigoga Ruth ari mu bayoboye gahunda

19:20: Itorero Indinzi Cultural Troupe riri gususurutsa abitabiriye ibi birori mu mbyino gakondo zitandukanye.

19:10: Ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye.

Umutoza Mugisha Ndoli watoje imikino itatu ya nyuma ya Shampiyona muri APR FC
Haruna Niyonzima na Umwungeri Patrick bari mu bitabiriye ibi birori
Kapiteni wa AS Kigali, Niyonzima Haruna
Umunyamakuru wa Radio/TV10, Hitimana Jean Claude
Ubwo Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yageraga ahagiye gutangirwa ibihembo
Umutoza Rwaka Claude na Nizigiyimana Karim Mackenzi
Visi Perezida wa Mbere wa FERWAFA, Mugisha Richard aganira na Namenye Patrick uri mu bateguye iki gikorwa
Pedro ushinzwe Itumanaho n'Itangazamakuru muri StarTimes yerekana Shampiyona y'u Rwanda
Umunyamakuru wa Radio/TV10, Ishimwe Adelaide 'Ida'
Umunyamakuru wa RBA, Musangamfura Lorenzo Christian

19:00: Abakinnyi batandukanye bagera ahagiye gutangirwa ibihembo.

Adama Bagayogo agera muri Kigali Convention Centre
Useni Seraphin, Mutunzi Darcy na Adama Bagayogo bahataniye igihembo cy'umukinnyi muto (U-21) witwaye neza
Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf na Munyantwali Alphonse uyobora FERWAFA, basuhuza Adama Bagayogo wa Rayon Sports
Kwitonda Alain Bacca ukinira APR FC
Umunyezamu wa Mukura VS, Sebwato Nicolas

18:50: Abahataniye igihembo cy’Umunyezamu Mwiza na bo bahageze.

Ssabwato Nicolas wa Mukura Victory Sport, Pavel Ndzila wa APR FC na Khadime Ndiaye wa Rayon Sports ni bo bahataniye iki gihembo.

18:45: Abakinnyi bahataniye igihembo cy’Umukinnyi Mwiza ukiri muto bamaze kuhagera.

Adama Bagayogo wa Rayon Sports, Useni Seraphin w’Amagaju FC na Mutunzi Darcy wa Kiyovu Sports ni bo bavamo umukinnyi muto wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2024/25.

18:30 Umunyamakuru Mugenzi Faustin wa Isibo FM ari mu bayoboye ibirori kuri uyu mugoroba. Yahaye ikaze abitabiriye iki gikorwa, avuga ko kigiye gutangira mu minota mike iri imbere.

Umunyamakuru Mugenzi Faustin 'Faustinho' ni we wakiraga abakinnyi bagera muri KCC

18:00: Abayobozi, abatoza, abakinnyi n’abandi bantu batandukanye batumiwe bakomeje kugera muri Kigali Convention Centre ahagiye kubera ibirori byo guhemba abitwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25.

Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard (iburyo) ubwo yageraga muri Kigali Convention Centre
Umwari Sandrine ufata amafoto, na we yitabiriye ibi birori
Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri FERWAFA, Munyankaka Ancille
Rutayisire Jackson na Itangishaka Eric 'Dinho' bo muri Bugesera FC
Umunyamakuru Neza Josiane Via ari mu bitabiriye ibi birori
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yamaze kugera muri Kigali Convention Centre
Abraham Kelly wo muri Rayon Sports

Amafoto: Rwanda Premier League


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages