Gikundiro ikomeje gushaka umutoza wungirije, yegereye Hitimana Thierry kuri ubu utoza mu Ishuri rya Ruhago rya Bayern Munich na Lomami Marcel utoza Espoir FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, ariko bombi bayitera utwatsi.
Si abo gusa kuko Gikundiro yegereye n’Umurundi Niyonkuru Vladmir utoza Abanyezamu ba Namungo FC, uherutse kubona Licence B ya CAF yo gutoza mu kibuga hagati, ngo yungirize Mohamed Wade, ariko na we arayihakanira.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko ibiganiro byatangiye hagati ya Rubona Emmanuel ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuganye n’uyu mutoza wifuzwa na Mohamed Wade dore ko avuga indimi zose zikoreshwa mu Rwanda uko ari enye; Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili.
Rubona umaze guhura n’ubuyobozi bwa Rayon Sports inshuro ebyiri, ari mu bafite amahirwe menshi yo guhabwa aka kazi kurusha abarimo Banamwana Camarade, Sogonya Hamiss ’Kishi’ na Nshimiyimana Eric wasabye kuba Umutoza Mukuru.
Rubona Emmanuel asanzwe afite Licence B ya CAF yaboneye muri Centrafrique. Yatoje APR FC hagati ya Nzeri 2015 na Werurwe 2016 ubwo yasimburwaga n’Umunya-Tunisia Nizar Khanfir, we agasubira mu bana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!