Real Madrid yarangije ari iya kabiri mu itsinda ryayo ikurikiye Tottenham Hotspur yo mu Bwongereza, ntabwo yihagazeho uyu mwaka ugereranyije n’uko yari imeze muri ibiri ishize ubwo yandikaga amateka akomeye i Burayi.
Niyo kipe ifite ibikombe byinshi bya UEFA Champions League aho imaze kweguraka iri rushanwa inshuro 12.
Muri tombola yabaye kuri uyu wa Mbere, iyi kipe yatomboye Paris Saint Germain ibarizwamo Neymar, Mbappé na Cavani; bakaba ari nabo bayoboye ubusatirizi bwayo.
Mu cyiciro gikurikiraho, bazahura na Cristiano Ronaldo uherutse kwegukana umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi, aho ubu amaze kugira itanu.
Imikino ibanza ya 1/8 izakinwa ku itariki ya 13 Gashyantare 2018 mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe ku ya 06 Werurwe 2018.
Uko amakipe yose azahura
– Juventus vs Tottenham Hotspur
– Basle vs Manchester City
– Porto vs Liverpool
– Sevilla vs Manchester United
– Real Madrid vs Paris Saint-Germain
– Shakhtar Donetsk vs Roma
– Chelsea vs Barcelone
– Bayern Munich vs Besiktas



















TANGA IGITEKEREZO