Ubudage bwongeye kugaragaza gukomera kwabwo muri ruhago nyuma y’insinzi y’ibitego bine byose kuri bibiri by’Abagereki.
Ikipe y’Ubugereki yazamukiye ku mahirwe benshi batayihaga, yaraye irangirije urugendo rwayo mu gikombe cy’Uburayi muri kimwe cya Kane nyuma yo gusezererwa n’ikipe y’Abadage yanayirushaga cyane ku bitego bine kuri bibiri (4-2)
Uyu mukino watangiye Abadage botsa igitutu iyi kipe y’Ubugereki kuburyo wabonaga ko abakinnyi bose b’Ubudage bataha izamu ndetse n’umuzamu w’Ubudage yakunze kugaragara hagati mu kibuga ariho yaje gukinira.
Ku mashoti menshi akomeye atabashije kubahira, Abadage baje kubona igitego cyabo cya mbere ku munota wa 39 gitsinzwe n’umusore Phillipe Lahm bajya kuruhuka bikiri igitego kimwe ku busa bw’Abagereki.
Umukino utangiye mu gice cya kabiri, Abagereki bahinduyeho umukino nyuma yo gushyiramo Gekas asimbuye Ninis kuri contre attaque Samaras yabashije kwishyura igitego ku munota wa 55 bihinduka 1-1.
Iki gitego ariko nti cyabashije gushimisha Abagereki birambuye, kuko cyabaye nko gukoza agati mu ntozi maze imvura y’ibitego itangira kuzura mu izamu ry’Abagereki.
Nyuma y’iminota itandatu gusa Kedhira usanzwe ukina muri Real Madrid yahise atsinda igitego cya kabiri cy’Ubudage, cyakurikiwe n’umutwe wa Miloslav Klose ku munota wa 68 ndetse no ku wa 74 Reus ashyiramo igitego cya kane ari nacyo cya nyuma cy’Abadage.
Igitego cya 2 cy’impozamarira cy’Abagereki cyatsinzwe na Sarpingidis, Ubudage buhita burara muri kimwe cya kabiri bukazahura n iza kurokoka hagati y’Abafaransa na Espagne biri bukine kuri uyu wa Gatandatu.
Iki gikombe cy’Uburayi kibaye ku nshuro ya 14 kikaba kimaze gutwarwa n’ibihugu icyenda, Ubudage bwagitwaye gatatu Ubufaransa na Espagne bukaba bwo bumaze kugitwara Kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO