00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa barakataje muri ruhago

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 6 April 2013 saa 04:11
Yasuwe :

Abakobwa 21 basoje amahugurwa yateguwe n’Umuryango Play for Hope ku kuvura, gutoza no kuyobora amakipe, barasaba ko bajya bagirirwa icyizere nk’icyo abagabo bagirirwa muri ruhago.
Mu mahugurwa yatangiye kuri tariki ya 1 kugera kuya 6 Mata 2013, ateguwe n’umuryango Play for Hope yari agamije gutegura abakobwa bazifashishwa mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, bunguwe ubumenyi mu gutoza, kuvura abakinnyi bagize ikibazo mu kibuga, kuyobora amakipe, n’ibindi.
Nikuzwe Elyse, (…)

Nikuzwe Elyse, uhagarariye abakobwa 21 bahuguwe avuga ko bakwiriye kwizerwa. Ati “Twumva twiyizeye kuko abagabo ibyo bakora natwe twabikora, ikarita umugabo yatanga nanjye nayitanga.”

Kanamugire Fidele uhagarariye Umuryango Play for Hope wateguye aya mahugurwa, yagize ati “Ubu dufite ibigo icumi byigisha umupira ariko birimo n’abakobwa. Gusa hamwe na hamwe iyo ugiye mu bindi bigo byinshi, usanga abatoza bose ari abahungu, ukibaza aho abakobwa bari? Abasifuzi bari he?”

Umuyobozi wa FERWAFA, Ntagungira Celestin yashimiye Play for Hope ku bw’ubu bufasha yabahaye, anavuga ko aba bakobwa bagiye kwifashishwa hirya no hino mu gihugu hazamurwa abana b’abakobwa mu mupira w’amaguru.

Ntagungira ati “Abakobwa ntibabona ko hari amahirwe menshi umupira w’amaguru ushobora kubagezaho, abari n’abategarugori turifuza ko bajya basohokera igihugu.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages