Mu kurushaho gutangaza ibyo basobanukiwe no gukurikirana neza amakuru arebana n’umupira w’amaguru, bamwe mu banyamakuru batangaza ibirebana n’imikino mu bitangazamakuru, barahabwa ubumenyi ku mategeko agenga imisifurire y’umupira w’amaguru.
Aya mahugurwa mu kugira ubumenyi bunimbitse ku mategeko agenga imisifurire y’umupira w’amaguru, amakosa n’uburyo ahanwa no kumenya gusesengura umukino ni amasomo y’ingenzi abo banyamakuru barimo guhabwa mu gihe cy’iminsi itatu, kuva ku wa 2-4 Mutarama 2013, ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Umwe mu batanga ayo mahugurwa, Nkubito Athanase, Umuyobozi w’ishami ry’abasifuzi muri FERWAFA, atangaza ko abayitabiriye bazarebera hamwe itegeko rya 5, 6, 11 n’irya 12 kubera ko igihe giteganyijwe ari gito, ikindi kandi akaba ariyo akunze kujyibwaho impaka cyane.
Butoyi Jean, Perezida w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bandika cyangwa abakora ibiganiro bya Siporo (AJSPOR) atangaza ko aya mahugurwa azatuma abanyamakuru n’abakunzi b’umupira w’amaguru bunguka byinshi, ku bijyanye n’ibyemezo bifatwa n’abasifuzi ku makosa yabaye mu kibuga. Yagize ati “Hari byinshi byajyaga bitangazwa n’abanyamakuru batabisobanukiwe ariko ubu bagiye kujya bakora ibyo bazi kandi basobanukiwe. Bagiye gufasha abakunzi b’umupira w’amaguru kugira byinshi basobanukirwaho, byajyaga bibyara impaka hagati yabo, cyane cyane ku byemezo bifatwa n’umusifuzi.”
Ntagungira Celestin, Perezida wa FERWAFA, watangije ayo mahugurwa ku mugaragaro, atangaza ko bifuje guhugura abanyamakuru kubera uruhare rwabo mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, akaba ari muri urwo rwego bahisemo kongerera ubumenyi abanyamakuru kuko abantu benshi babakurikira, hari na byinshi babasaba gusobanukirwaho. Yagize ati “Aya mahugurwa twahisemo kuyabaha mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu birebana n’amategeko agenga umupira w’amaguru, kugira ngo mujye musobanurira ababakurikira ibyo namwe muzi neza. Ariko kandi ibyo mudasobanukiwe namwe mujye mubaza ababizobereyemo.”
Aya mahugurwa yatumiwemo abanyamakuru bagera kuri 30 bakorera ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda, yatangiye kuwa 2 akazasozwa ku wa 4 Mutarama 2013.



















TANGA IGITEKEREZO