Mu gihe Intara y’i Burasirazuba imaze gutangaza ko muri uyu mwaka ifite ikipi y’umupira w’amaguru izakina mu cyiciro cya kabiri, Akarere ka Nyagatare na ko kamaze gushyira ahagaragara ko ikipi yako na yo izitabira iyo mikino.
Twahirwa Thèoneste, umukozi mu Karere ka Nyagatare ufite imikino mu nshingano ze, aganira na IGIHE kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nzeri, yadutangarije ko imyiteguro bayigeze kure. Yagize ati “Twandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda turisaba kutwemerera dutagareje igisubizo.”
Yakomeje adutangariza ko imyiteguro irimbanyije kuko bafite abasore bagera kuri 50 bose bavuka mu Karere ka Nyagatare, ubu batangiye gutegurwa bakazakurwamo 30 bazashyirwa ku rutonde ruzajyanwa muri FERWAFA.
Iyo kipe nk’uko Twahirwa yakomeje abidutangariza izaba ikinwamo n’abasore nibura bari hagati y’imyaka 17 na 20, muri bo ½ bakazaba batarengeje imyaka 17. Akomeza atangaza ko uretse abiga mu mashuri yisumbuye, akarere kazitabaza n’abandi banyeshuri biga muri Kaminuza Umutara Polytechnic n’abiga mu Ishuri ry’Abaforomo n’Ababyaza ry’i Nyagatare.
Twahirwa yadutangarije ko n’ubwo Intara na yo izaba ifite ikipi yayo, Akarere kazajya kayitera inkunga, ariko gafite iyako y’umwihariko abaturage b’akarere bibonamo.
Biteganyijwe ko ikipi izashyirwa mu maboko y’abaturage, ariko akarere na ko kagashyiramo uruhare rwako ariko katinjiye mu buyobozi bw’ikipi kuko buzaba bwigenga ariko bukorana n’ubw’akarere.
Utundi turere two mu Burasirazuba dusanganwe amakipi ni Bugesera, Ngoma na Kirehe, Rwamagana yo yamaze kuba iy’intara ihindura izina yitwa “Sunrise FC.”



















TANGA IGITEKEREZO