00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahirwe y’u Rwanda mu gikombe cy’Isi arakendera

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 24 March 2013 saa 07:00
Yasuwe :

Mu mikino yo guhatanira kujya mu gikombe cy’isi mu mupira w’amaguru kizabera muri Brazil mu 2014, kuri iki cyumweru mu mukino wahuje ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda itsinzwe n’iya Mali ibitego 2-1. Umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Umukino wahuje aya makipe yombi watangiye harimo ishyaka ku mpande zombi, kuko buri kipe yifuzaga intsinzi hakiri kare, byatumye huri ruhande rurangwa no gusatira cyane. Ibyo byatumye ikige cya mbere kirangira ikipe y’u Rwanda ibona igitego ku (…)

Mu mikino yo guhatanira kujya mu gikombe cy’isi mu mupira w’amaguru kizabera muri Brazil mu 2014, kuri iki cyumweru mu mukino wahuje ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda itsinzwe n’iya Mali ibitego 2-1. Umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Umukino wahuje aya makipe yombi watangiye harimo ishyaka ku mpande zombi, kuko buri kipe yifuzaga intsinzi hakiri kare, byatumye huri ruhande rurangwa no gusatira cyane. Ibyo byatumye ikige cya mbere kirangira ikipe y’u Rwanda ibona igitego ku munota wa 37 w’umukino ari na cyo yatahiye, cyatsinzwe na Kagere Medie, usanzwe ukinira Police FC.

Igice cya kabiri ikipe ya Mali irangajwe imbere na Kapiteni wayo Keita Seydou, yaje yahinduye umukiri no byatumye ku munota wa gatanu w’igice cya kabiri Samassa Hamadou abona igitego cyayo cya mbere, byahungabanyije ikipe y’u Rwanda, bituma Traore Abdou abona icya Mali cya kabiri ku munota wa 9 w’igice cya kabiri cy’umukino.

N’ubwo impande zombi zakomeje gusatirana, umukino warangiye ari ibitego bibiri bya Mali kuri kimwe cy’u Rwanda. Ari Mali ndetse n’u Rwanda, amakipe y’abakuru nta n’imwe irakandagira mu gikombe cy’Isi. Mali yigeze gushaka kugira amahirwe mu 2006, iyamburwa na Togo iyitsindiye iwayo kandi byarayisabaga kunganya gusa. Mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu giheruka kubera muri Afurika y’Epfo muri uyu mwaka Mali yatahanye umwanya wa gatatu.

Mu itsinda H u Rwanda rurimo, Mali iza ku mwanya wa mbere n’amanota 6, Benin ku wa kabiri n’amanota 4, Algeria umwanya wa gatatu n’amanota 3, u Rwanda rukaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages