00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi na Chad byaguye miswi

Yanditswe na

Jean Bosco MUTIBAGIRANA

Kuya 31 May 2012 saa 11:25
Yasuwe :

Kuri uyu wa gatatu Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Amavubi yashoboye kwitwara neza inganya na Chad igitego 1-1 mu mukino mpuzamahanga wa gicuti wanyuma wabereye i Sousse muri Tunisia.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa FERWAFA, Umutoza Sredojovic Milutin Micho yakinishije amakipe abiri, imwe ikina iminota 45 hanyuma indi 45 yanyuma. N’ubwo gutsinda byakomeje kuba ingorabahizi ikipe yabanjemo yashoboye kwihagararaho irangiza igice cya mbere idatsinzwe, ariko babonye uburyo bwinshi (…)

Kuri uyu wa gatatu Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Amavubi yashoboye kwitwara neza inganya na Chad igitego 1-1 mu mukino mpuzamahanga wa gicuti wanyuma wabereye i Sousse muri Tunisia.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa FERWAFA, Umutoza Sredojovic Milutin Micho yakinishije amakipe abiri, imwe ikina iminota 45 hanyuma indi 45 yanyuma. N’ubwo gutsinda byakomeje kuba ingorabahizi ikipe yabanjemo yashoboye kwihagararaho irangiza igice cya mbere idatsinzwe, ariko babonye uburyo bwinshi bwo kureba mw’izamu.

Mu gice cya kabiri, umutoza Micho yahise ashyiramo ikipe twakwita ko ariyo ya kabiri maze abasore bakomereze aho bagenzi babo bari bagesheje.

Mu gice cya kabiri amavubi yokeje igitutu ikipe ya Chad hanyuma igitego rukumbi kiza kuboneka ku munota wa 60 gitsinzwe na Imran Nshimiyimana, umusore usanzwe akinira ikipe ya AS Kigali.

Chad yaje kubona igitego cyayo kivuye ku makosa yakorewe Issa Abu Bakr hanze y’urubuga rw’amahina maze umusifuzi wa Tunisia witwa Jawad Nasrallah ahita abaha kufura.

Umusore Bakr yatsinze igitego cya Chad nyuma y’aho umupira wari ukomeye wahuye na Iranzi maze uhita uboneza mw’izamu, kuburyo umunyezamu Mutuyimana Evariste atashoboraga kuwukuramo.

Micho yagize ati: “Uyu mukino wari ukenewe cyane kuko nashakaga ko abakinnyi bisubiza ikizere mbere y’uko twerekeza muri Algeria, nshoboye kubona abakinnyi 11 bazabanza ku mukino uzaduhuza na Algeria kandi ngiye gukoresha iyi minsi isigaye kugirango nkosore ibintu bike bitagenze neza ku mukino waduhuje na Chad.”

Ikipe y’Igihugu Amavubi irakora imyitozo yanyuma muri Tunisia kuri uyu wa kane mugitondo mbere y’uko berekeza mu gihugu cya Algeria nimugoroba ku i saa ya kumi.

U Rwanda ruzakina na Algeria kuri uyu wa Gatandatu mu mukino wo mu itsinda H mu rwego rwo gushakisha itike yo gukina Igikombe cy’Isi kizabera muri Brazil mu mwaka wa 2014.

Nyuma ya Algeria, Amavubi azahita yerekeza i Kigali tariki ya 5 ahitire mu mwiherero i La Palisse akomeze ategura umukino wa Benin uteganyijwe tariki ya 10 kuri Sitade Amahoro.

Ikipe yabanjemo
Ikipe yasimbuye

Nyuma y’iyo mikino, u Rwanda ruzahita rusura igihugu cya Nigeria tariki ya 16 Kamena mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa kizabera muri Afrika y’epfo umwaka utaha.

Umukino ubanza, Amavubi yanganyije na Nigeria mu mukino wabereye kuri sitade i Nyamirambo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages