Mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika mu bakinnyi batarengeje imyaka 17 iteganyijwe umwaka utaha, Amavubi yageze muri Botswana yitegura gukina n’ikipe yaho kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 12 Ukwakira 2012.
Richard Tardy, umutoza w’Amavubi U-17, yatangaje ko bizeye kwitwara neza muri iyi mikino, ku buryo bazabona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igigombe cy’Afurika.
Nk’uko amakuru dukesha Imvaho Nshya abitangaza, Bishira Latif, Kapiteni w’Amavubi U-17 yatangaje ko bazakora ibishoboka byose bagasezerera Botswana, bagasigara bahanganye n’izarokoka hagati ya Algeriya na Sudani.
Abakinnyi 18 bagize Amavubi U-17 bagiye muri Botswana ni Iradukunda Bertrand, Twagirimana Innocent, Bizimana Djihad, Omborenga Fitina, Kimenyi Yves, Rwatubyaye Abdul, Bishira Latif, Ishimwe Jean d’Amour, Kalisa Rashid, Nshimiyimana Ibrahim, Neza Anderson, Nkinzingabo Fiston, Rwigema Yves, Sibomana Patrick, Itangishaka Blaise, Bubwimana Cedric, Kalisa Djuma America na Ndayisenga Kassim.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera i Kigali ku itariki ya 20 Ukwakira 2012.
Amavubi U-17 yakinnye imikino 2 na Nigeriya mu rwego rwo kwitegura uyu mukino ariko yombi yarayitsinzwe.
Amavubi U-17 yitabiriye bwa mbere amarushanwa y’igikombe cy’Isi cya 2011 yabereye muri Mexique, bituma adakina igice cya mbere cy’amajonjora cy’iri rushanwa.
Somaliya yo imaze kuvanwa mu marushanwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika (CAF), isimbuzwa Sudan, nyuma yo gukinisha abakinnyi batasuzumwe imyaka binyuze mu mashini yabugenewe.



















TANGA IGITEKEREZO