Mu mukino wa mbere wo gushakisha itike yo kuzitabita imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika umwaka utaha y’abatarengeze imyaka 17, umukino wabereye muri Botswana ku itariki 12 Ukwakira 2012, ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe na Botswana igitego kimwe ku busa.
Igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku mu gice cya kabiri cy’umukino ku munota wa 52, ariko Amavubi yari yatangiye neza mu gice cya mbere.
Amavubi yongeye gutsindwa igitego, ariko umusifuzi atangaza avuga ko uwo mukinnyi wagitsinze yari yaraririye. Amavubi yaje kotsa igitutu Botwsana mu minota ya nyuma y’umukino ariko biba iby’ubusa.
Abakinnyi babanje mo ku ruhande rw’u Rwanda ni Ndayisenga Kassim, Kubwimana Cedric, Rwatubyaye Abdoul, Bishira Latif(Kapiteni), Rwigema Yves, Iradukunda Bertrand, Neza Anderson, Bizimana Djihad, Sibomana Patrick, Kalisa Djuma America na Nkinzingabo Fiston.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzabera i Kigali ku itariki ya 20 Ukwakira 2012, ikipe izarokoka ikazakina na Alijeriya mu rugendo rwo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika izabera muri Maroke.



















TANGA IGITEKEREZO