00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yaguye miswi na Namibiya

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 October 2012 saa 01:42
Yasuwe :

Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe y’igihugu, Amavubi, n’ikipe y’igihugu ya Namibia mu rwego rwo kwitegura imikino ya CECAFA, CHAN n’imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2014., amakipe yombi ntayabashije kwinjiza igitego na kimwe.
Umukino amakipe yombi yanganyijemo wabereye i Windhoek muri Namibiya ku wa gatandatu ku itariki ya 13 Ukwakira 2012.
Namibia Ku rutonde ruheruka gushyirwa ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) Namibia yaje ku (…)

Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe y’igihugu, Amavubi, n’ikipe y’igihugu ya Namibia mu rwego rwo kwitegura imikino ya CECAFA, CHAN n’imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2014., amakipe yombi ntayabashije kwinjiza igitego na kimwe.

Umukino amakipe yombi yanganyijemo wabereye i Windhoek muri Namibiya ku wa gatandatu ku itariki ya 13 Ukwakira 2012.

Namibia Ku rutonde ruheruka gushyirwa ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) Namibia yaje ku mwanya wa 32 muri Afurika, no ku mwanya wa 108 ku isi mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 35 muri Afurika, ku isi rukaza ku mwanya wa 124 .

Nk’uko Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabitangaje, mu bakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi, hagaragayemo impinduka nini, kuko mu bakinnyi 11 babanjemo harimo abakinnyi batatu gusa basanzwe bamenyerewe, aribo Jean Claude Ndoli wari kapitene, Ismail Nshutiyamagara na Jean Claude Iranzi, hagaragayemo abakinnyi bari kuzamuka neza nka Emery Bayisenge, Nshimiyimana Imran, Bariyanga Hamdan na Mbaraga Jimmy.

Mbere y’uko ikipe yerekeza muri Namibiya, umutoza w’Amavubi, Milutin Sredojevic Micho yatangarije Izuba Rirashe ko abona imikino ya gicuti izamufasha gukomeza gutegura ikipe ye ati “imikino ya gicuti yereka umutoza uko ikipe ye ihagaze, ndetse n’abakinnyi babasha kumenyera gukina imikino mpuzamahanga, ikindi kandi kuba njyanye abakinnyi benshi bashya bizatuma mbamenya kandi na bo bamenyerane”.

Umutoza Milutin Sredojevic Micho yari yajyanye NDOLI Jean Claude, MUTUYIMANA Evariste, NSHUTIYAMAGARA Ismail, MUGIRANEZA Jean Baptiste, IRANZI Jean Claude, BAYISENGE Emery, NTAMUHANGA Tumaini, TWAGIZIMANA Fabrice, NSHIMIYIMANA Imran, NDAKA Frederique, SEBANANI Emmanuel, MUBUMBYI Bernabe, UWIMANA Jean D’Amour, NGIRINSHUTI Mwemere, MBARAGA Jimmy, BARIYINGA Hamdan, RUHINDA Farouk Saifi, TIBINGANA Charles, NSABIMANA Eric na UMWUNGERI Patrick

Abakinnyi babanje mu kibuga

Umunyezamu: Ndoli Jean Claude

Ba myugariro : Nshutinamagara Ismail, Bayisenge Emery, Ndaka Frederic na Bariyanga Hamdan

Abo hagati : Iranzi Jean Claude, Ntamuhanga Tumaini, Tibingana Charles na Uwimana Jean d’Amour

Ba rutahizamu : Nshimiyimana Imran na Mbaraga Jimmy.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages